Umuhanzi wo muri Uganda Joseph Mayajya wamamaye nka Dr Jose chameleoan, uri mu beza mu Karere, arashinjwa guhohotera umuhanzikazi Sencere, nawe kuri ubu uhagaze neza mu gihugu cya Uganda .
Police yo muri Kampala yatangaje ko yatangiye gukora iperereza kuri Jose Chameleon kubirego ashinjwa by’ihohotera. ririmo gukubita, kuniga ndetse no gukomeretsa umuhanzikakazi Cynthian Nagawa, kuri ubu uri mubahagaze neza mu gihugu cya Uganda. Iki kirego kikaba cyaratanzwe n’uyu muhanzikazi, avuga ko mu gitondo cyo kucyumweru taliki 10 kamena 2024, aribwo Dr Jose Chameleon yamunize hafi yo kumuheza umwuka ndetse akamukomeretsa cyane mu maso, ku maboko no munda.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Uganda ‘PULSE.Ug, umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kampala bwana Luke Oweyesigire, yemeje ay’amakuru ndetse avuko iperereza rikomeje, yavuze ko kandi bidatinze baraza gutangaza ibyavuye mu iperere. Yakomeje avuga ko uy’umuhanzikazi akimara guhohoterwa, yahise yihutira gutanga ikirego kuri police, kandi ko hahise hitabazwa n’Abaganga kugirango bapime rapolo kuri iri hohoterwa ikorwe neza.
Yagize ati: “Ubu turi gukora iperereza kuri ibi birego byose, ubu tugiye kumuhamagara (Chameleon) agire icyo ababivugaho. Nyamara Sencere we yatangaje ko, kuva yatanga iki kirego yibasiwe cyane kumbuga nkoranyambaga, abenshi bamubwirako icyo yifuza ari uguharabika Jose Chameleon ndetse ko hari nabagerageje kumutera ubwoba.
Ni mu gihe kandi Dr Jose Chameleon we kugeza n’ubu nta kintu arabitangazaho.