Umunyamakuru Babu yasabiwe igifungo kingana n’umwaka

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Kamena Ubushinjya cyaha bwasabiye umunyamakuru Rugemana Amen uzwi nka Babu,igifungo cy’umwaka n’ihazabu y’amafaranga  ibihumbi 300 rwf .

Umunyamakuru Rugemana Amen uzwi nka Babu ukora mu gikaniro ‘The Choice live‘ ku Isibo TV yaramaze iminsi 30 afunzwe yagateganyo, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita ndetse no gukomeretsa.

Ubushinjyacyaha bwasabiye uyu munyamakuru igihano cyo gufungwa umwaka wose ndetse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 rwf. Bitewe n’uko bahamya uyu musore iki cyaha, bavuga ko bakabona iki gihano agikwiriye.

Ni mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 13 kamena 2024 ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ndetse bivugwa ko uyu musore wakubiswe ataramera neza kugeza n’uyu munsi.

Babu wasabiwe gufungwa umwaka wose

 

 

 

 

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *