Nyuma yuko igihe kinini Rayor Sport imwufuje birangiye itamubonye

Karim Clovis GATETE
1 Min Read
Umukinnyi w'umurundi fred werekeje muri Mukura vs

Niyonizeye Fred wo mu gihugu cy’u Burundi ukinira ikipe y’iwabo ya Vital’O FC, warumaze igihe arambagizwa n’ikipe ya Rayor Sport yamaze gusinya amasezerano n’ikipe ya MUKURA VS.

Mu gihe inkuru ziri gucicikana muri siporo hano mu Rwanda, niko n’amakipe ari gupapuzanya abakinnyi ubutitsa, kuri ubu umukinnyi w’umuhanga Niyonizeye Fred wari wararambagijwe n’ikipe ya Rayor Sport, byanavugwaga ko ibiganiro bigeze kure. Uy’umunsi nibwo haje kumenyekana inkuru y’uko uyu musore yamaze gufata umwanzuro wo gusinyira ikipe yo mu majyepfo y’urwanda mu mugi wa Huye Mukura vs.

Uyu musore mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe impamvu yanze amasezerano ya Rayor Sport, agahitamo ikipe ya Mukura, avuga ko hari ibyo atabashije kumvikanaho n’ikipe ya Rayor Sport bityo agahitamo kwigira muri Mukura VS.

Ubwo yabazwaga niba adatekereza kukuzamuka kw’izina rye bitewe nuko Rayor Sport ari ikipe nkuru kandi ifite abafana benshi. Uyu musore yavuze ko agifite igihe cyo gukora kandi agakora ibikwiye ndetse anashimangira ko aho waba uri hose iyo ufite impano yivugira.

Umukinnyi w’umurundi fred werekeje muri Mukura vs
Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *