Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF yemeje ko Stade Amahoro yujuje ubuziranenge.

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF, yemeje ko stade Amahoro yujuje ibisabwa byose ndetse kurubu ikaba yemerewe kuba yakakira imikino mpuzamahanga.

Kuri uyu wa 4 taliki 13 kamena 2024 nibwo umunyamabanga nshingwa bikorwa wa CAF yandikiye u Rwanda arumenyesha ko iyi stade yuzuje ibisabwa kandi yubatswe ku buryo bugezweho.

Yagize ati; “nk’uko twabibamenyesheje mu matangazo yabanje turahamiriza, ko rapora y’isusma ry’ibanze yakozwe,  kuri stade Amahoro iri Ikigali mu Rwanda, twishimiye kubamenyeshako iyo stade yemererewe kwakira imikino yose ya CAF ndetse niya FIFA, nyuma yo gusanga yujuje ibisabwa ngo yakire iyo mikino yose.

CAF Kandi yakomeje ishimira abagize uruhare mw’ivugururwa rya stade Amahoro inatangaza ko kurubu iri munziza zihambaye muri Africa.

Uyu mwanzuro kandi uje nyuma yuko imirimo yo kubaka iyi stade yavuguruwe yatangiye muri 2022 Gashyantare. Gusa ibikorwa nyirizina byo kuyivugurura byatangiye muri Kanama 2022 aho yubatwe na sosiyete yitwa SUMMA yo muri Turukiya ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda.

Iyi stade kandi izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 45 bicaye neza. Iyi stade kandi ikaba izakira umukino wayo wambere muri iyi weekend aho ikipe ya APR FC izaba ikina n’ikipe ya Rayor sport.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *