Nyanza: Umugabo yafatiwe mu mwobo Aho yari yihishe

Moses ISHIMWE
1 Min Read

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwakatiye gufungwa by’agateganyo Emmanuel Ntarindwa w’imyaka 51 Ukekwaho icyaha cya jenoside.

Emmanuel Ntarindwa urukiko rwiherereye rusanga uyu mugabo hari impamvu zikomeye zituma acyekwaho icyaha cyo gukora jenoside niko gufata icyemezo ko yaba afunzwe by’agateganyo,

Uyu aherutse gufatirwa mu rugo rw’umugore mu kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Ntarindwa yavuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka wa 2001 yihisha mu mwobo aho yari yaranubatse icyurugu yajyaga yihishamo aza gufatwa muri 2024.

Ubushinjacyaha burega Emmanuel Ntarindwa kujya ku mabariyeri no kujya mu Bitaro byiciwemo abatutsi nawe akabica.

Ntarindwa yaburanye yemera ko yagiye kuri bariyeri zitandukanye gusa nta muntu yishe akaba yarasabye imbabazi Abanyarwanda ku byo yakoze.Nyuma yaho Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rufashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uyu mugabo iminsi 30, yahise yoherezwa mu igororero rya Huye avanwe kuri RIB Sitasiyo ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Umucamanza yibukije ko kiriya cyemezo gishobora kujuririrwa mu gihe kitarenze iminsi itanu.

Ntarindwa afatwa, yafatanwe n’umugore we nawe ukekwaho icyaha cyo guhishira icyaha cy’ubugome aho yahishe umugabo we imyaka 23.

Gusa ubushinjacyaha bwaje kumurekura buvuga ko atafatanyije n’umugabo we gukora jenoside kandi atize.

Ivomo: Bwiza.com

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *