Mama Mukura niwe uzatambagirana igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhango

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Mukanemeye Madeliene, uzwi kw’izina rya Mama Mukura, kubera kwihebera ndetse no gufana iy’ikipe yo mu ntara y’amajyepfo mu mugi wa Huye yitwa Mukura VS Niwe wahiswemo kuzazengurukana igikombe cy’abakanyujijeho muri ruhago kw’Isi hose kizabera mu Rwanda.

Iri rushanwa rizakinwa kuva kuya 1-10 muri Nzeri 2024, rikaba ari irushanwa rya teguwe mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho mu mupira w’amaguru kw’Isi hose. Iri rushanwa kandi rikaba rizitabirwa n’ibyamamare kw’Isi bitandukanye ,cyane cyane abakanyujijeho muri ruhago (Vatarns).

Iri ni irushanwa kandi ritegerejwe cyane kw’Isi rikaba rizakirwa n’uRwanda, dore ko abenshi baryita igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru kw’Isi.

Mu byateguwe rero harimo no kuzazengurukana igikombe kizatangwa muri iyi mikino, bityo  Mama Mukura akaba ariwe watoranyijwe nk’uzakizengurukana akimurikira abantu mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Mama mukura watoranyijwe nk’uzazengurukana iki gikombe.
Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *