Umutwe wa Hamas wakojeje agati mu ntozi

Bayingana Eric
3 Min Read

Kuva mu mezi Umunani atambutse, umutwe wa Hamas wagabye igitero cyabaye icya mbere gikomeye mu mateka cyahitanye abasirikare benshi ba Israel, guhera iyi ntambara yubura, hagati y’impande zihanganye bya mangara nguhangare.

Ni ibikubiye mu itangazo igisirikare cya Israel (IDF) cyashize hanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15/06/2024, aho bemeje ko abasirikare babo 7 biciwe mu gitero bagabweho n’umutwe wa Hamas mu Majyepfo y’i Ntara ya Gaza muri Palestini, ni igitero cyo kwihora no gusubiza inyuma ingabo za Israel ziri kujagajaga Gaza yose.

Nyuma y’ igitero cya tariki 07 Ukwakira 2023,cyabaye imbarutso y’ iyi ntambara, iki gifashwe nk’ ikindi gitero cyiciye abaturage ba Israel icyarimwe mu mibare itubutse, mu itangazo umutwe udasazwe w’ ingabo za Israel bashyize hanze bagaragaje ko batunguwe n’ iki gitero cya Hamas’

Iri tangazo kandi ryasoje rivuga ko igisirikare cya Israel IDF kirimo kwigana ubuhanga ibiri buze gukurikiraho nyuma y’uko umutwe wa Hamas wabiciye abasirikare bayo barindwi, zimwe mu mpirimbanyi mpuzamahanga ziharanira uburenganzira bwa muntu, zatangaje ko Israel ibonye imbarutso yo kongera kurimbura imbaga z’ Aabaturage ba banyapalestine.

Minisitiri w’ubanyi n’amahanga wa Israel, Katz yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu wari umunsi utari woroshye ku ngabo zabo ziri kurwana ku cyubahiro cy’ igihugu cyabo, itangazo abarwanyi ba Hamas bashyize hanze bemejeko babanje gutwika iki modoka cya gisirikare cya Israel , bagatega Ambushi abakorera mu mutwe udasazwe w’ ubutabazi aribwo bahitaga babagabaho igitero cyahitanye 8 abandi benshi bagakomereka.

Akoresheje urubuga rwa x, bwana Katz yagize ati: “Abahungu umunani bacu beza, biciwe i Rafah, gusa bakoresheje umwanya wabo neza aho bari barwanye bakoresheje ubutwari bwabo binjira mu Ntara ya Gaza mu butumwa barimo bwo gusenya umutwe wa Hamas no kubohora abaturage ba Israel abafashwe bugwate n’ uyu mutwe.”

Ibi byabaye mu gihe igisirikare cya Israel cyarimo kigerageza kwinjira mu gace ka Rafah, nyuma y’ uko ibitero by’ indege ndetse no kubutaka byari byaramutse bisenya imiturirwa muri Gaza, nkuko iki gisirikare cya Israel gisazwe kibigenza.

Mbere y’uko ibyo bitero biba, abarwanyi ba Hamas bari batangaje ko bibasiriye Tanki za gisirikare za Israel, kandi ko bari  bakoresheje gutera ibisasu byo mu bwoko bwa grenade byitwa Rocket Propelled (RPGS).

 

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *