Batandatu bishwe n’ ubushyuhe mu mutambagiro mutagatifu i Mecca

Bayingana Eric
2 Min Read

Minisiteri ishizwe umutekano imbere muri Arabiya Saoudite, yatangaje ko abantu Batandatu bishwe n’ ubushyuhe ubwo bari bari mu mutambagiro mutagatifu i Mecca , agace ki ingenzi cyane ku bayoboke b’ idini rya Islam.

Amakuru y’ urupfu rwaba bantu bose yamenyekanye kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024,  ubwo bari bakoraniye ku musozi wa Arafat, Arabiya Saodite iherereye mu Burasirazuba bwo hagati yibasiwe cyane n’ ubushyuhe bukabije muri uyu mwaka bitandukanye n’ indi myaka yatambutse , aho buri kuzamuka bukagera ku kigero cya dogere celsius 48.

Nkuko byatangajwe na minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ya Jordanie , abishwe n’ ubushyuhe mu gihe cy’ umutambagiro mu tagatifu ku munsi wejo, ni abaturage babo, gusa nkuko byemejwe n’ iyi minisiteri nuko nta byangombwa bari bafite bibemerera gusohoka igihugu.

Miliyoni zirenga 1.8 zitabiriye uru rugendo nyobokanama , ruri mu ngendo zihuriza hamwe abantu benshi buri mwaka, by ; umwihariko mu buryo bw’ ukwemera, uru rugendo ngaruka mwaka rufatwa nk’ urudasazwe muri Arabiya Soudite.

Biteye n’ ihinduka mu itenganyagihe biteganyijwe ko mu minsi itatu iri imbere ,iki gihugu kizibasirwa n’ ubushyuhe bukomeye buzazamuka bukagera ku gipimo cya dogere Celsius 50, ibi byatumye abashizwe gutegura uyu mutambagiro mutagatifu basaba aba witabiriye kwitwaza imitaka no kwitera amazi mu gihe umushyuhe muzamutse mu buryo budasazwe.

Kwitabira umutambagiro mutagatifu i Mecca ni imwe mu nkingi Eshanu za Islam, aho buri muyisilamu ufite ubushobozi n’ imbaaraga z’ umubiri asabwa nibura rimwe mu buzima bwe gukorera urugendo mu mujyi mutagatifu wa Mecca.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *