Taliki 16/06/2024 kuri RTV mu kiganiro cyatumiwemo umuvugizi wa Police y’u Rwanda ACP, Boniface Rutikanga hamwe n’umuvugizi w’ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha RIB Dr, Thierry Murangira, bagaragaje ko bimwe mu bishobora gutera umutekano muke hari n’izi mbunda zifashishwa n’abahanzi.
Akenshi hamenyerewe ko abanzi ndetse n’abakinnyi ba filime, bakunda kwifashisha izi mbunda z’ibikinisho, kugirango batambutse ubutumwa runaka bitewe n’icyo umwanditsi yanditseho.
Ni indirimbo nyinshi twagiye tubona amashusho hakoreshejwemo imbunda ndetse n’ama filime menshi, dore ko hari umusore usigaye ukora izi mbunda neza neza kuburyo utayitandukanya ni zisanzwe. Ibi rero biri mu bitera impungenge abashinzwe umutekano, dore ko usanga aba bazikoresha bazitwarira mu ruhame. ibi rero umuvugizi wa Police abifata nk’ibishobora guteza umutekano muke.
Yavuze ko abona umunsi k’uwundi abasore n’inkumi bakataje mu bikorwa byabateza imbere aho bamwe bishoye mu mafilime, gusa avuga ko atari byiza gukomeza bakoresha ibikoresho by’imbunda.
Yasobanuye ko iyo ugiye gufata amashusho ukitwaza iyo mbunda ko bishobora gukururira abantu kwikanga no kugira ubwoba. Bityo rero, yavuze umuntu uzajya ushaka gukoresha ibikoresho bisa nk’imbunda cg imbunda azajya abanza akabimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo babafashe kubereka uko bikorwa.