Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yaba we cyangwa u Rwanda, nta wagize uruhare mu mutekano muke wugarije Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kuri uyu wa 17 Kamena 2024, aho Perezida Kagame yasobanuye ko umutekano muke muri RDC ukomoka ku mateka ya kera, yemeza ko habe we ndetse n’ U Rwanda ntawukwiye kuvugwa mu bibazo by’ ingutu Congo ihanganye nabyo by’ umwihariko ibirebana n’ intambara mu Burasirazuba bwiki gihugu.
Umukuru w’Igihugu yibukije ko Ingabo z’u Rwanda zagiye gucyura impunzi nyinshi z’Abanyarwanda zari zarahungiye mu Burasirazuba bwa RDC, ariko bake basize bahekuye u Rwanda banga gutaha, barema umutwe witwaje intwaro wa FDLR, wagiye uhindagura amazina kuva mu wi 1996 kugeza na nubu.
Perezida Kagame kandi yasobanuye ko FDLR yagiye ihabwa intwaro na Leta ya Congo,mu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro y’Abanye-Congo bahurije hamwe ingengabitekerezo ya Jenoside, no gutoteza Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi,ibyaviriyemo abarenga ibihumbi guhungira mu bihugu by’akarere, cyane cyane mu Rwanda.
Bitewe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwa FDLR n’indi mitwe bikorana, hari Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi barenga ibihumbi 100 bahungiye mu Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko kwegeka ikibazo cya RDC ku Rwanda, nta gisubizo bishobora gutanga, kuko haba hirengagijwe ukuri ku mpamvu muzi z’ibibazo by’umutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu magambo ye Ati “Ntekereza ko kwegekanaho ibibazo atari igitekerezo cyiza kubera ko buri wese ku Isi aba abona ko udashaka gukemura ikibazo mu buryo cyakabaye gikemurwamo. Abashaka urwitwazo babikora ku mpamvu zabo bwite, politiki yabo ariko 100% ikibazo kiri mu biganza cy’uri mu nshingano ya Congo. Ntabwo nzi ngo ni nde, bishoboke ko nta muntu ufite inshingano kuri kiriya kibazo.”
Leta ya RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 waremwe n’abo mu miryango y’Abanye-Congo bakoresha ururimi rw’ Ikinyarwanda kugira ngo barwanirire uburenganzira bwabo.
Yatangaje ko Umuryango w’Abibumbye wohereje mu Burasirazuba bwa RDC ingabo kugira ngo zigarure amahoro n’umutekano, ariko nta musaruro ufatika wagaragaye kuko ubuzima bw’Abanye-Congo bwakomeje kujya mu byago, impunzi ziriyongera nkaho muri aya mezi make kuva umwaka watangira abarenga Ibihumbi Magana 900, bamaze kuva mu byabo ,indetse n’imitwe ikomoka hanze y’iki gihugu ikiyongera.
Kugira ngo ikibazo cya Leta ya RDC na M23 gikemuke burundu, i Nairobi muri Kenya na Luanda muri Angola hafashwe imyanzuro isaba impande zihanganye kugana inzira y’imishyikirano, gusa Perezida Kagame yatangaje ko atizera ko ubutegetsi bwa RDC bufite ubushake bwo kugikemura iki kibazo mu buryo bwa burundu.
Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, hashingiwe ku myanzuro ya Nairobi na Luanda.
Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?