Umujyi wa Goma usigaye iheruheru

Bayingana Eric
2 Min Read

Inzira zose zigaburira umujyi wa Goma zikomeje gufungwa , biturutse ku kwikanga ko abarwanyi ba M23 bashobora gutera bakigarurira uyu mujyi.

Guhera ku wa Gatandatu w’i Cyumweru gishize tariki 15 Kamena, nibwo ubuyobozi bw’Ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bwategetse ko umuhanda uhuza Goma-Kibumba na Rutshuru ufungwa, nyuma yo kubona ko ariyo makiriro yonyine bari basigaranye, uti byagenze bite?

Amakuru MARIS POST yamenye aremeza ko nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bari bamaze gukora operasiyo idasanzwe muri Nyiragongo , yasize igaritse ingogo mu barwana ku ruhande rwa Leta benshi, aribwo umuyobozi bukuru bw’ ingabo bwahise butangaza icyo cyemezo.

Nk’uko byasobanuwe n’ abatanga buhamya iyo operasiyo idasanzwe yakozwe n’abarwanyi ba M23 bayikoreye mu gace ka Kilimanyoka na Kanyamahoro, muri teritware ya Nyiragongo, aha akaba ari ibice byegereye umujyi wa  Goma, bityo biviramo gufunga umuhanda wa Goma-Kibumba mu rwego rwo kwimira M23 itinjira muri uyu mujyi aho ubwoba ari bwinshi ku bahatuye.

Imboni zacu ziri muri biriya bice kandi , zadutangarije ko aha muri Kanyamahoro na Kilimanyoka haherutse guterwa igisasu kiremereye mu mirwano imaze iminsi ihanganishije abarwanyi bayobowe na General Sultan Makenga ndetse n’ ihuriro rirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Kubera izo mpamvu urwego rw’igisirikare ruyoboye i Ntara ya Kivu Yaruguru, rwahise rutanga itegeko ko uyu muhanda wa Goma-Kibumba ufungwa, ubuzima busa n’ ubwahagaze mu mujyi wa Goma,abahatuye bakomeje kwinubira umusaruro uri gutagwa n’ izi ngabo za perezida Felix Antoine.

Hagati aho, mu turere twinshi dukunze kuberamo intambara twagaragayemo agahenge kuva ku Cyumweru no kuri uyu wa Mbere, nyuma y’urugamba rukaze rwari rumaze iminsi irenga 10 rubera i Kanyabayonga hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya  Kinshasa.

.

 

Share This Article
28 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *