FDLR, WAZALENDO NA FARDC bishyuwe maze bahabwa misiyo yo gutera u Rwanda

Bayingana Eric
3 Min Read

Abasirikare ba Leta Fadc ndetse n’ imitwe y’ inyeshyamba irimo Wazalendo na Fdrl nibo bahawe akazi ko kurinda i Kibaya cya Nyiragongo gihuza Commune Kibumba n’ umujyi wa Goma, kuri ubu iri huriro ryumvikanye risaba Leta ya Kinshasa intwaro zihagije bakinjira mu Rwanda mu gihe aha mu Kibaya imirwano izaba yubuye .

Mu mashusho ari gukwirakwira kuri Internet yerekana abasirikare bari mu mpuzankano y’ igisirikare cya Leta Fardc, n’ ibifurumba by’ amafaranga bumvikana mu rurimi rw’ Ilingara bashimira perezida Thsisekedi, ndetse banamubwira ko bashaka intwaro nyinshi zo gutera u Rwanda mu gihe iki Kibaya cya Nyiragongo kizaba cyongeye kuburamo imirwano.

Iki kibaya cya Nyiragongo , nicyo gitandukanya i gihugu cy’ u Rwanda na Repubulika ijaranira demokarasi ya Congo, ni hamwe mu duce twigenzi  mu mateka y’ intambara hagati y’ abarwanyi ba M23 n’ ihuriro rirwana ku ruhunde rwa Leta ya Kinshasa, kugeza ubu iki kibaya cyigenzurwa mu buryo Bubiri, mu ruhande rw’ iburyo ugana 3 antenna hagenzurwa na M23 , mu gihe mu gice cyigana ahitwa kwa Mama Oliva ukomeza mu mugi wa Goma hagenzurwa n’ ihuriro rya Leta.

-ikibaya cya Nyiragongo gitandukanya u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Si ubwa mbere humvikanye umushinga wo gutera u Rwanda, ubwo yiyamamazaga mu matora y’ umukuru w’ igihugu mu mpera z’ umwaka ushize  perezida Felix Tshisekedi , kimwe mu byo yatangazaga harimo ko namara guhambwa ikizere n’ abacongomani akegukana manda ya kabiri y’ umukuru w’ igihugu , yari guhita akoranya inteko ishingamatekego bakemeza uyu mushinga wo gutera u Rwanda , bigaragara ko wananiranye.

Raporo nyinshi zitegurwa n’ imiryango itegamiye kuri Leta n’ imiryango mpuzamahanga, ikunze gukagaragaza u Rwanda na Uganda nk’ abaterankunga bakuru b’ abarwanyi ba M23, by’ umwihariko igisirikare cy’ u Rwanda RDF, kigarukwaho cyane ko gifite ibirindiro bya gisirikare mu Karere ka Nyiragongo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Inshuro zirenze Imwe, inzego zivugira igisirikare cy’ u Rwanda RDF binyuze mu muvugizi w’ izi ngabo Sir General Ronald Rwivanga, yagiye yamaganira kure ibi birego byombi nkuko twabigaragaje hejuru, ashimangira ko igisirikare cy’ u Rwanda ari ikinyamwuga kandi kigendera ku mategeko mpuzamahanga agenga ingabo,  kitarajwe inshinga no guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ubwo yari mu kiganiro n’ ikigo cy’ I gihugu cy’ itangazamakuru RBA ku munsi wejo tariki 17 Kamena 2024, yashimangiye ko habe u Rwanda ndetse nawe ubwe, nta numwe ukwiye guhuzwa n’ ibibazo by’ umutekano mukwe byugarije Uburasirazuba bwa Congo mu gihe bigaragara ko abayoboye kiriya gihugu bahisemo kwibanira n’ icyo kibazo , ariko kandi ashimangira ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu gihe rwa kwitabazwa.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *