Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024, Perezida Vladimir Putin ategerejwe muri Koreya ya Ruguru mu Murwa mukuru Pyongyang, aho agiye guhura na Perezida w’iki Gihugu, Kim Jong Un mu biganiro bigamije gukomeza imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Kremlin , peresidanse y’ Uburusiya yatangaje ko Perezida w’ Igihugu Vladimir Putin ari kugirira urugendo rw’ iminsi Ibiri muri Koreya ya Ruguru aho yahaherukaga mu mpera za 2000, uru rubaye urugendo rw’ amateka hagati y’ ibihugu byombi, gusa aba bayobozi bombi baherukaga guhurira mu Burusiya muri Nzeri mu 2023.
Inyandiko yasohowe n’ibinyamakuru byo muri Koreya ya Ruguru, igaragaza ko Putin yasezeranyije iki gihugu gukorana mu bucuruzi ndetse no mu bijyanye n’umutekano, John Kirby umujyanama mu by’ umutekano muri peresidanse y’ Amerika yatangaje ko igihugu cyabo kidashishikajwe n’ uru rugendo ahubwo batewe impungenge no gucudika kw’ aba bategetsi bombi bafatwa nk’ ibyigenge mu mboni z’ Uburengerazuba bw’ Isi.
Perezida Putin yahisemo gufasha iki gihugu kugira ngo abafashe guhangana n’icyitwa igitutu cya Amerika, amakuru y’ibihuha ndetse n’ibitero bibagabwaho.
Putin wamaze gukandagira muri Koreya ya Ruguru, byitezwe ko aza kwitabira umutambagiro wo kuramya no guhimbaza arahuriramo na mugenzi we wa Korea ya Ruguru, Kim mu rusengero rw’aba-Orthodox.
Nkuko byagarutsweho n’ ibitangazamakuru byandikira imbere muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika, Aha Putin araba ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo mushya Andrei Belousov, naho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ,Sergei Lavrov, na Minisitiri w’intebe Alexander Novak, bo basigaye mu zindi nshingano.
Perezida kim yari aherutse gutangaza ko imikoranire ya Koreya n’u Burusiya itazigera ihagarara n’ubwo Amerika yo yari yavuze ko ishaka kuyishyiraho akadomo, byitezwe ko amato y’ intambara y’ Abanyamerika ashobora kwigaragaza mu cyambu cya Busan muri Korea y’ Epfo mu rwego rwo kugaragaza ko bari maso .
Uyu munsi Korea y’ Epfo yarashe amasasu yo kuburira nyuma yuko ingabo za Korea ya Ruguru zageragezaga kutambuka agace ka gisirikare kazwi nka (DMZ) kagabanya ibi bihugu byombi nkuko byatangajwe n’ inzego z’ ubutasi muri Korea y’ Epfo.
Nyuma y’uru ruzinduko, Perezida Putin byitezwe ko azanasura Vietnam, mu gukomeza gushimangira politike yabo muri Aziya ya kure(Far East)
I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.