Ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 bwamaganye icyemezo giheruka gufatwa cyo gufunga umuhanda wa Goma-Kibumba na Rutshuru.
Nyuma y’ amasaha atarenze 72 ,ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye intara ya Kivu ya Ruguru bwemeje ko umuhanda uhuza Goma-Kibumba na Rutshuru ufugwa, inzego zishizwe politike muri M23, zabyamaganiye kure, n’ iBikubiye mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yashize hanze akoresheje urubuga rwa x.
Muri ubwo butumwa bugufi bwanditse na Kanyuka, buvuga ko M23 yamaganye yivuye inyuma ifungwa ry’ umuhanda wa Goma-Kibumba ukomeza ujya muri teritware ya Rutshuru, mu magambo ye Yagize ati: “Twamaganye cyane ifungwa ry’ umuhanda wa Goma/ Rutshuru Ibyakozwe n’ubutegetsi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nago byemewe.
Urwego rushizwe politike muri AFC/M23 rwagaragaje akaga abaturage baturiye umujyi wa Goma bashobora guhura nazo, Kanyuka ati: “Iki cyemezo kigaragaza icyifuzo nkana cyo gushira umujyi wa Goma mu kaga, uku gufunga umuhanda biri mu bihonyora uburenganzira bw’abaturage ndetse ko kandi biri mu bibambura uburyo bubafasha mo gushaka amaramuko.”
SI ibyo gusa Laurence Kanyuka yagaragaje ko iki cyemezo cyo gufunga umuhanda wa Goma-Kibumba na Rutshuru, cyafashwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa kigaragaza neza ko ubu butegetsi butiteguye gufata ingamba zigamije kubungabunga no kugarura umutekano, ko ikibaraje inshinga ari ugukomeza gufata imyanzuro iganisha ku ntambara.
Ubu butumwa kandi bwagarutse ku ikandamizwa rikorerwa abaturage rikozwe n’ ihuriro ry’ igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bafatanyije n’ imitwe myinshi yibumbiye mu cyiswe Wazalendo ndetse n’ ingabo z’ u Burundi.
Mu gihe abaturiye uyu mujyi wa Goma basazwe bari mu gihirahiro, Ubutumwa busoza buvuga ko M23 isaba ko uyu muhanda wongera gufungurwa, kugira ngo abaturage bakomeze imirimo yabo ya buri munsi.
Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.