Kuri uyu wa 18 Kamena 2024, mu ntara ya Kivu y’ Epfo habaye amavugurura mu ngabo za Leta FARDC aho Brigade ya 12 yari isazwe ikorera mu misozi milemile y’ I mulenge yahinduwe ndetse ihabwa n’ inshingano nshya.
Nkuko byatangajwe n’ ijwi ry’ Amerika mu Minembwe hatumwe Regima (Régiment) ya 2202 yo mu ngabo za FARDC isimbura by’ igihe gito Brigade ya 12 yari hasanzwe, nyuma y’ ibirego byinshi by’ ihohoterwa byagiye bishyirwa hanze n’ abaturiye iriya misozi milemile y’ I mulenge
Iyi Regima ya 2202 yarisanzwe ikorera i Baraka ho muri teritware ya Fizi, niyo yoherejwe mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice byo muri Komine ya Minembwe, kuba ihagarariye by’ igihe gito Brigade ya 22 igomba gusimbura iyi ya 12 yari isazwe ihakorera nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.
Byari byasobanuwe mbere ko mu Minembwe hazoherezwa Brigade ya 22 ème, iri ahitwa i Kalemi, ndetse ay’amakuru yavugaga ko bamwe muri aba basirikare ko bageze Uvira, aho bamaze hafi iminsi ingana n’ibyumweru bitatu, Ariko nk’uko byagaragaye kuri uyu wa Kabiri, nuko abari Baraka aribo boherejwe mu Minembwe, ndetse bo bakaba barahageze mu masaha y’igicamunsi cy’ejo hashize.
Amakuru MARIS POST dukesha ijwi ry’ Amerika, avuga ko iyi Regima yatumwe mu Minembwe ariyaje guhagararira by’ igihe gito brigade ya 22 mu ngabo za Leta Fardc, izaza ivuye i Kalemi ho mu Ntara ya Tanganyika,byemejwe ko iyi brigade ya 12 yarisanzwe mu Minembwe, yo irahita ijanwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho izaba igiye guhangana n’ umutwe wa M23 ugize igihe warahabuye ubutegetsi bwa Kinshasa.
Muri ibi bice byo mu ntara ya Kivu y’ Epfo , tubibutse ko iyi brigade ya 12 yakoreraga mu misozi milemile y’ I mulenge yayoborwaga na Brig Gen Andre Ohenzo, kuri ubu ufungiye Kinshasa ku mpamvu zirimo ko yaba yararamburiye akaboko k’ imikoranire Col Ruhunda Micheal uyobora abarwayi ba Twirwaneho, wamamaye nka Col Makanika.
Hashize iminsi itari mike, bivugwa ko abarwanyi ba M23 baba bari mu mikoranire n’ uyu mutwe wa Twirwaneho, uharanira uburenganzira bw’ abaturage bo mu bwoko bw’ Abanyamulenge baturiye ibice bya teritwari za Fizi na Uvila mu ntara ya Kivu y’ Amajyepfo ho mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,