Muri Davis Cup Africa: U Rwanda rwacakiranye n’ikipe y’u Burundi.

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda kurubu iri muri Angola aho kuri uyu wa 3 taliki 19/o6/2024 igiye gucakirana n’ikipe y’igihugu y’u Burundi muri Tennis mwirushanwa rya Davis cup Africa IV.

Kuri uyu wa 3 nibwo muri Angola hari butangire irushanwa rya Davis cup Africa Group IV rikaba ryaritabiriwe n’ibihugu bigera ku 8 bizahatanira icyiciro cya gatatu. Mu ijoro ryahise nibwo habaye tombora y’uko ibihugu bizagenda bihura, nibwo u Rwanda rwisanze muri group B ruri kumwe na Kenya, DR Congo, ndetse n’u Burundi. ni mugihe kandi mu itsinda ryambere ririmo; Algelia, Senegal, Cameroon na Angola.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda mu bakinnyi yitwaje harimo; Joshua Muhire, Junior Hakuzwumwami, Ernest Habiyambere ndetse na Etienne Niyigena. Ubwo u Rwanda rwakiraga amarushanwa yo mu rwego nk’urwo muri IPRC-Kigali, Ecolegy Tennis Club muri 2023, barangije ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsindwa na Angola amaseti 3-0,  icyo gihe Ghana na Nigeria byazamuwe mu itsinda rya 3.

Igikombe cya Davis cyatangiye mu mwaka wi 1900 mu marushanwa hagati  y’America n’u Bwongereza, kurubu yabaye amarushanwa mpuzamahanga ahuza ibihugu bisaga 155 mu bice bitandukanye by’Isi.

Ikipe y’urwanda irakina n’u Burundi.
Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *