Ibiro bya minisitiri w’ intebe ku munsi wejo tariki 18 Kamena 2024, byatangaje ko hari umu minisitiri weguye mu nshingano yahawe nyuma y’ iminsi 7 Guverinoma nshya irahiye,
Abatavuga rumwe n’ ubutegetsi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, batangiye guha urwamenyo Guverinoma nshya ya madam Judith Suminwa nyuma yaho, umu minisitiri yeguye nyuma y’iminsi irindwi gusa, amaze ashizwe muri nshingano.
Nkuko byatangajwe n’ igitangazamakuru, Top Congo News uweguye mu nshingano ni minisitiri Stéphanie Mbombo Muamba wari umaze icyumweru kimwe atangiye imirimo, avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite, nta yandi makuru arenzeho yigeze atangazwa kw’ iyegura rye.
Muri iyi Guverinoma nshya madam Stephanie yari intumwa ya Leta muri minisiteri y’ ibidukikije ishizwe ubukungu n’ ihindagurika ry’ ikirere.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ ibiro bya minisitiri w’ intebe Byagize biti: “Minisitiri w’intebe yamenyesheje perezida Félix Tshisekedi ko minisitiri Stéphanie Mbombo Muamba yeguye, maze nawe amukuraho izo nshingano zo ku rwego rwo hejuru.”
Stéphanie Mbombo Muamba, abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yavuze ko yafashe uwo mwanzuro uremereye ku mpamvu ze bwite, yongeraho ko akomeje gushyigikira perezida uriho, Yagiye kuri uyu mwanya avanwe aho yakoraga nk’ umujyanama mukuru w ’ibiro by’ umukuru w igihugu ku bijyanye n’ibidukikije.
Kwegura kwe byafashwe nk’ ikintu kidasazwe mu butegetsi bwa Kinshasa, igitangaje kurusha ibindi yeguye mu minsi irindwi gusa ahawe izo nshingano, ni mu gihe kandi yari yabanjye kugaragaza ko yishimiye izo nshingano ndetse anashimira abari bamuhaye ikizere.
Ahagana isaha z’umugoroba zo ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, nibwo minisitiri Stephanie Mbombo Muamba na bagenzi be bakoze inama ya mbere y’abaminisitiri , muri iyo nama niho yatangarije ko , afite ubushake kandi azanye ingufu n’impinduka mu kuzana umusanzu munini ku birebana n’ umutungo kamere, no kurwanya ihindagurika ry’ikirere.
Madam Stephanie yize amategeko n’ ububanyi n’ amahanga, yagiye ahagararira igihugu cye, mu nama mpuzamahanga zitandukanye zirebana n’ ibidukikije n’ izirebana n’ ingaruka ziterwa n’ ihindagurika ry’ ikirere.
yari asanzwe ari umukuru w’ishyaka Cercle des Réformateurs Intègres du Congo ( CRIC), ishyaka ribarizwa muri Union Sacre ,impuzamashyaka ishyigikiye ishyaka UDPS rya perezida Félix Tshisekedi,mbere yahoze mu ishyaka rya Mouvement de Liberation du Congo (MLC) rya Jean Pierre Bemba, aza kurivamo avuga ko ridashyira imbere uburenganzira bw’abagore nk’uko yabyifuzaga.
Yari umwe mu bagore 17 mu ba minisitiri 54 bagize Guverinoma nshya ya Congo, ubu haribazwa ikiribuze gukurikiraho, madam Judith we arasabwa gushaka umusimbura bitebutse Guverinoma ye igakomeza imirimo yayo irimo no gutsinda abarwanyi ba M23, mu minsi itarenze ijana nkuko babyemeje.