Tchad: Inkongi y’umuriro yibasiye ahabikwa intwaro z’igihugu

Moses ISHIMWE
1 Min Read

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri kugeza ku wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, muri Tchad, habaye, inkongi yibasiye ububiko bw’intwaro bw’Ingabo z’iki gihugu, iteza iturika rikomeye, Byatumye abantu icyenda bahasiga ubuzima, abandi 46 barakomereka mu Mujyi wa N’Djamena, nk’uko byatangajwe na guverinoma y’icyo gihugu.

bitewe n’uko abakomeretse ngo barimo abakomeretse bikabije, imibare y’abishwe n’iyo nkongi ishobora kuzamuka nk’uko byemejwe na minisitiri w’ubuzima wa Tchad ,Abdelmadjid Abderahim.

Ntabwo byasobanuwe niba abapfuye ari abasirikare cyangwa ari abasivile, kandi ibyavuye mu iperereza by’ibanze ngo bigaragaza ko iyo nkongi itaturutse ku bugizi bwa nabi, nk’uko byemejwe na Abderaman Koulamallah, minisitiri w’ububanyi n’amahanga, akaba n’umuvugizi wa guverinoma.

Yagize ati “Abasirikare bagize umwanya wo gukuramo ibinyabiziga n’intwaro ziremereye n’ibindi kandi na bo bajya ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Iyo nkongi yabereye mu bubiko bw’intwaro buherereye mu gace ka Goudji, ariko ibiturika byatigisaga inzu kugeza no mu birometero 6-7 nk’uko byasobanuwe na bamwe mu batangabuhamya baganiriye n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP).

Televiziyo ya TV5 Monde yatangaje ko perezida wa Tchad , Mahamat Idriss Déby Itno yohereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’imiryango yabuze ababo, bapfuye bazize iyo mpanuka.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *