Abaturage bo mu murenge wa Nyagatare n’ab’umurenge wa Rukomo barishimira ikiraro bubakiwe cyo mu kirere, bahamya ko kizabafasha guhahirana no kujya mu mirima yabo bitabagoye.
Ni kiraro cyubatse hejuru y’umugezi w’muvumba mu mirima y’umuceri hagati y’utugari twa Bushoga mu Murenge wa Nyagatare n’aka Rurenge mu Murenge wa Rukomo.
Ni ikiraro cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 112 kikaba cyarubatswe ku bufatanye bw’akarere ka Nyagatare na Bridge to Prosperity.
Abacyubatse bavuga ko gifite uburebure bwa metero 61 n’uburambe bw’imyaka guhera kuri 30 kugera kuri 60.
Bamwe mu baturage baganiriye na KIGALI TODAY dukesha iyi nkuru, bavuga ko ubundi kugira ngo babashe guhahirana bari barishyiriye ibiti hejuru y’umugezi ariko nabwo amazi yaba menshi akabitwara ubwo ingendo zikaba zirahagaze.
Yagize ati ”Twishimiye iki kiraro kuko kiri kutworohereza gukorera ibikorwa hakurya Rukomo, hari amasoko dukurayo ibicuruzwa tuzana iwacu. Mbere ikiraro cyari gihari cyari icy’ibiti, iyo imvura yagwaga hari ubwo cyagendaga abantu bakagwa no mu mugezi.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko mbere babanje kujya bubaka ibiraro byo hasi ariko amazi akabijyana bitamaze kabiri ari nabwo babonye Bridge to Prosperity ibafasha kubaka icyo mu kirere.
Yasabye abaturage kugifata neza kugira ngo kirambe ariko no kukibyaza umusaruro cyane ko aribo bakisabiye.
Yagize ati “Turabasaba gufata neza ibikorwa remezo begerezwa kuko hari abantu bagira ingeso mbi ugasanga bibye ibyuma kandi ari inyungu rusange rero barasabwa kubibungabunga no kubibyaza umusaruro.”
Ubwo ikiraro gihuza Umurenge wa Nyagatare n’uwa Rukomo cyatahwaga ku mugaragaro kuwa kabiri tariki ya 18 Kamena 2024, Bridge to Prosperity, yatangaje ko mu biraro 350 bagomba kubaka mu Gihugu cyose mu gihe cy’imyaka itanu, bamaze kubaka 215.
By’umwihariko mu Karere ka Nyagatare ikaba imaze kuhubaka ibiraro bitatu byo mu kirere harimo bibiri byasojwe n’ikindi kimwe cyo mu Murenge wa Musheri kizatahwa muri Nyakanga 2024.