Banki ya Kigali yakoze ibirori byo gusabana n’abakiliya bayo mu rwego rwo kugira ngo bungurane ibitekerezo no kunoza imikorere kugira ngo bagezweho serivise bishimiye. Abo bakiliya nabo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke
Ni igikorwa cyabaye ku wa 20 Kamena 2024, ubwo BK yari yasuye aba bakiliya barimo abafite ibigo by’ubucuruzi, abanyamahoteli, abafite ibigo by’ubwubatsi, n’abashoramari mu buhinzi n’ubworozi.
Abakiliya basobanuriwe ko mu rwego rwo kubarinda gutonda imirongo ahari amashami yayo, ubu serivisi zose umukiliya wayo yakenera, kuva ku gufungura konti kugera ku kubitsa no gusaba inguzanyo ashobora kubikorera kuri telefone atavuye aho ari.
Mu bindi abakiliya basobanuriwe harimo inguzanyo nshya banki itanga, zigenewe abagore itabasabye ingwate.
Mbere yo gusabana n’abakiliya no kungurana ibitekerezo, abayobozi bakuru ba BK basuye bimwe mu bikorwa by’abakiliya bayo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke barimo Kivu Choice Ltd, ikora ubworozi n’ubucuruzi bw’amafi, RUMEAT iri kubaka ibagiro rigezweho mu Karere ka Rusizi, Diyoseze Gatolika ya Cyangungu ikora ibikorwa birimo ivugabutumwa, ubuhinzi n’ubworozi no kwakira no gucumbikira abakiliya, na SOTRACOGE icuruza ibinyobwa bya Bralirwa.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yavuze ko guhura n’abakiliya bayo, igasura ibikorwa byabo bakanungurana ibitekerezo bituma iyi banki iguma ikomeye kandi n’abakiliya bayo bagakomeza gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere igihugu.
Ati “Nta rindi banga dukoresha ni ukwegera abakiliya bacu. Twazanye n’ikipe nini kugira ngo tubegere kuko iyo tubegereye tukamenya ibibagoye cyangwa ibyo bashaka tubashyiriraho serivisi zibanogeye, ku buryo batugirira icyizere tugakomeza imikoranire. Mu bucuruzi bwose iyo wegera abakiliya bawe mukamenyana ukamenya ibyo bakeneye mukorana neza”.
Mukankaka Verena, umucuruzi wo mu Karere ka Rusizi ukorana na BK yavuze ko nk’abacuruzi iki gikorwa bacyakiriye neza kuko hari ibintu byinshi bamenye batari bazi.
Ati “Iriya nguzanyo y’abagore idasaba ingwate ntabwo nari nyisobanukiwe, ngiye gushishikariza bagenzi banjye kwitabira gufata iriya nguzanyo babashe kwiteza imbere”.
Umucangamutungo wa koperative y’abamotari ba Rusizi yashimye iki gikorwa avuga ko cyatumye bamenya serivisi nziza BK ifite batari bazi.
Ati “Ibiganiro byatanzwe n’abakozi ba BK bashinzwe servisi zitandukanye hari byinshi tutari tuzi byatumaga hari abantu batinya BK bakayumva ko ari banki y’abantu bakomeye gusa ariko twasanze ari banki buri Munyarwanda wese yageramo akabona serivisi nziza”.
BK ni banki y’ubucuruzi yashinzwe na Repubulika y’u Rwanda mu 1966, itangirira mu Mujyi wa Kigali ariko yaje kugenda yaguka igaba amashami hirya no hino mu gihugu.
Your website is a joy to navigate. Great job!
Thanks for the marvelous posting! I seriously enjoyed reading it, you happen to be a great author.I will make sure to bookmark your blog and will come back in the future. I want to encourage one to continue your great writing, have a nice holiday weekend!