Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, bagirana ikiganiro.

Moses ISHIMWE
2 Min Read

kuri uyu wa 21 Kamena 2024, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro,  byatangaje  ko aba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa bahuriye ku biro bya Perezida w’u Bufaransa, bagirana ibiganiro.

 

Tariki ya 20 Kamena 2024 ni bwo Perezida Kagame yageze mu Bufaransa, aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ikorwa ry’inkingo no kuzigeza kuri bose.

Umukuru w’Igihugu yabanje kwakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Sejourne, mbere yo guhura n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama.

Muri iyi nama Perezida Kagame yahawe umwanya atanga ikiganiro cyagarutse uburyo umugabane wa Afurika wiyubatse nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Guverinoma y’u Rwanda n’u Bufaransa zisanganywe ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo urwego rw’ubuzima n’ibikorwaremezo birushingiyeho. Ibi byashimangiwe n’ibikorwa birimo inkunga ya miliyoni 91 z’Amayero bwaruhaye mu Ukwakira 2023.

U Bufaransa kandi busanzwe bushyigikira gahunda z’u Rwanda zo kubungabunga amahoro n’umutekano, bubinyujije mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU). Ni kimwe mu bihugu byasabye uyu muryango kuruha inkunga yo kurufasha kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Iki gihugu kandi cyiyemeje gutanga umusanzu mu gukemura amakimbirane y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Macron muri Nzeri 2022 yahuje Perezida Kagame na Félix Tshisekedi, bafata imyanzuro yafasha akarere k’ibiyaga bigari kubona amahoro.

Guverinoma y’u Bufaransa igaragaza ko kugira ngo ikibazo cy’u Rwanda na RDC gikemuke, abahagarariye ibi bihugu bakwiye gukomeza kuganira, hashingiwe ku myanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola mu Ugushyingo 2022.

 

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *