Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye

Emmanuel McDammy
1 Min Read

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye Umunyamabanga Wungirije akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga (UNOPS), Bwana Jorge Moreira Da Silva.

Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, aho byibanze ku guteza imbere imikoranire y’u Rwanda na UNOPS.

Bwana Jorge Moreira Da Silva, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda aherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungire, Ozonia Matthew Ojielo, Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda n’abandi batandukanye.

Jorge Moreira Da Silva yasuye n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, maze yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Mu butumwa yashyize mu gitabo cy’abashyitsi yagize ati: ”Sinzibagirwa ibyo nabonye muri uru rwibutso. Nakwifuza ko buri wese ku isi yagira amahirwe yo kurusura, tugasubiramo icyarimwe ngo ntibizongera, ntibizongera.”

UNOPS ni Ibiro bya Loni byashyiriweho gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye irimo ijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere bya gahunda y’umuryango w’abibumbye, gushyigikira ibigo mpuzamahanga mu by’imari, za guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa ku isi, hibandwa ku bikorwa remezo, amasoko ndetse no gukurikirana imishinga.
Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *