Umunyamakuru ndetse akaba n’umuhanzi Yago Pondat yasabye abahanzi ko bareka ibintu bya Bifu(amakimbirane).

Karim Clovis GATETE
3 Min Read

Umunyamakuru ndetse akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pondat, kugicamunsi cyo kuruyu wa 7 taliki 23 kamena 2024 yasabye abahanzi nyarwanda kuva mu bintu by’amatiku ndetse n’amakimbirane.

Ibi Yago yabigarutseho ubwo yarari kuri Live kurubuga rwe rwa Instagram, aho yarakurikiwe n’abasaga 1,850,uyu musore yagarutse kuri byinshi cyane abona bitagenda neza mu muziki nyarwanda nibyo abona byakosorwa mu muziki nyarwanda ukagera kure.

Yago yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kumvwa cyane ndetse no hanze y’igihugu, bityo, akaba abona ko aho gushwana bakabaye bazamurana bagafashanya, kimwe mu byatuma umuziki nyarwanda ukundwa kurushaho.yanagarutse kungero z’abashwana nyamara bitagakwiye; urugero nka The ben na Bruce Melody.

Ibyo, uyu muhanzi ndetse akaba n’umunyamakuru abona ko biterwa n’abaporomota bishyurwa ngo bagire ibibi cyangwa ibyiza bavuga ku muntu nyamara bikangiza isura y’undi mu bafana be ndetse no muri rubanda. Yago abona ko kuba ibi bya The Ben na Bluce Melody byazamuwe cyane n’uruhare rw’abaporomota.

Yanagarutse kandi kubahanzi bakizamuka abona bakunze kwishora mur’ibi bya Bifu (Amakimbirane) avuga ko abenshi yabafashije ariko badatinya kumwataka mu buryo bw’amagambo bamusenya nyamara we ntakibi abifuriza, aboneraho no gutanga urugero kubahanzi bakuru batishora mu matiku n’amagambo.

Yago yagize ati; “birabaje kubona new generation aribo bari gushukwa bagahora mu kwatakana, bamwe baranyataka harimo nabo naharuriye inzira! ese mbabaze mwari mwumva Tom Close amvuga, mwari mwumva Bull Dog cyangwa Riderman amvuga? none kuki new generation zinyataka?”.

Yago kandi yavuze ko aho yavuye ari kure bigoye kuba hari uwahamusubiza, ati; “nifashishije imvugo ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ati; aho twavuye nihabi cyane pe, ntakibi tutigeze tubona biragoye ko hari uwahansubiza.”

Ni ikiganiro uyu munyamakuru yasoje ashishikariza abantu gukomeza ibikorwa by’amatora ndetsse no kwamamaza, avuga ko kuriwe ari ku gipfutsi,  anamenyesha abafana be ko gahunda yari yabahaye yuko agiye gushyira hanze indirimbo 2, ko abaye ayisubitse bitewe n’amagambo ari kumuvugwaho kugira ngo batavuga ko arukuzitwikira bimwe bimenyerwe muri uru ruganda rw’imyidagaduro.

Yanavuze ko Album ye yamaze gutuganywa neza aniteguye kuba yayirekura, aho yasoje ashimira abamuteze amatwi n’abamukurikiye kuri iyi Live.

Yago ubona ko umuziki uri kwicwa n’amakimibirane mubahanzi.

 

 

 

 

Share This Article
11 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *