Ubushinwa na Taiwan byongeye gusubiranamo

Moses ISHIMWE
1 Min Read

Perezida wa Taiwan, Lai Ching-te, yavuze ko u Bushinwa nta burenganzira bufite bwo guhana abaturage ba Taiwan kubera imyizerere yabo cyangwa ibikorwa byabo.

Ibi bibaye nyuma y’uko u Bushinwa buvuze ko abashyigikiye ubwigenge bwa Taiwan bashobora guhanishwa igihano cy’urupfu.

Mu mpera z’icyumweru gishize, u Bushinwa bwatangaje amategeko mashya akubiyemo igihano cy’urupfu ku bashyigikiye ubwigenge bwa Taiwan.

Avuga kuri aya mategeko mashya, Perezida Lai yashimangiye ko gushyigikira demokarasi atari icyaha kandi ko ibikorwa by’igitugu byakozwe n’u Bushinwa aricyo kibazo gihari.

Lai yashimangiye ko u Bushinwa budashobora guhana abaturage ba Taiwan kubera ibitekerezo byabo cyangwa ibikorwa byabo, kandi ko umubano mubi hagati ya Taiwan n’u Bushinwa uzarushaho kwiyongera mu gihe u Bushinwa butemeye guverinoma ya Taiwan.

Ishyaka rya Lai riharanira demokarasi rishyigikiye ubusugire bwa Taiwan.

U Bushinwa bubona Taiwan nk’ubutaka bwayo kandi buvuga ko buzakoresha ingufu zishoboka kugira ngo bwigarurire icyo kirwa.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *