Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda – DGPR), Dr. Frank Habineza, yabwiye abaje kumva imibo n’imigambi ye ko nibamutora azaca ubushomeri mu rubyiruko.
Dr. Frank Habineza ibi yabitangarije mu Murenge wa Kigina, aho Ishyaka Green Party ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora azaba mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2024.
Ati “Gahunda dufite ni uko buri murenge wa Kirehe ugira uruganda ruto rutunganya umusaruro ukunze kuboneka muri uwo murenge. Ibi byagabanya ubushomeri, kuko buri wese ushoboye gukora muri uwo murenge yabona icyo akora kijyanye n’ibyo ashoboye”.
Ishyaka Green Party kandi rivuga ko umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika natorwa, ndetse n’abakandida bahatanira imyanya mu Nteko bakayibona, bazashyiraho ikigo cy’Igihugu gishinzwe guhuza abashaka akazi n’abagatanga, kandi kikagira ishami muri buri Murenge, ku buryo buri wese ushaka akazi yiyandikisha bakamufasha kumuhuza n’abafite akazi kajyanye n’ibyo ashoboye.
Ibi babishingira ku mibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, yaragaje ko 25% by’urubyiruko bari mu bushomeri.
Iri shyaka riramamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Dr. Frank Habineza, ndetse n’abakandida 50 bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, biyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.
Akomoza ku kibazo cy’amazi akunda kubura mu Ntara y’Uburasirazuba, Dr. Frank Habineza uhatanira kuyobora u Rwanda, yavuze ko iki ari ikibazo kizwi muri iyi Ntara y’Uburasirazuba, ariko avuga ko bishoboka ko cyabonerwa igisubizo, abaturage bakabona amazi meza ku buryo buhoraho.
Dr. Frank Habineza yavuze ko mu migambi y’Ishyaka Green Party harimo kurengera ibidukikije, bityo ibidukikije bakaba babyitaho byihariye ari nayo mpamvu hifuzwa ko hazajyaho itegeko rigena uburenganzira bwihariye ku mazi nk’uko bimeze muri Afurika y’Epfo.
Yagize ati “Bikwiye kujya mu itegeko ko buri Munyarwanda wese agira uburenganzira ku mazi meza, cyane ku banyakirehe Leta ikaba ifite inshingano ko buri Munyarwanda agomba kubona amazi meza nibura amajerekani atanu ku munsi. Ayo leta ikayatanga nta kiguzi umuturage asabwe, yashaka arenzeho icyo gihe akishyura”.
Akarere ka Kirehe kari mu turere two mu Ntara y’Uburasirazuba dukunze guhura n’ikibazo cy’amazi meza, by’umwihariko mu bihe by’impeshyi.
Iyo utambutse henshi ku mavomero usanga hari amajerekani menshi cyane ategereje ko amazi aboneka abaturage bakavoma.
Ni ikibazo abatuye muri aka Karere bavuga ko kibabangamiye kuva mu myaka myinshi ishize, ndetse ngo iyo bigeze muri ibi bihe by’impeshyi ijerekani imwe bayigura amafaranga 200 na 300 y’u Rwanda.
Green Party kandi irizeza Abanyarwanda ko nibayitora, izaharanira ko buri Munyarwanda yakwihaza mu biribwa, nibura akabasha kubona ifunguro inshuro eshatu ku munsi.
Ku kibazo cy’amapfa n’izuba ryinshi bikunze kwibasira agace k’Uburasirazuba, Dr. Frank Habineza agaragaza ko bazaharanira ko hashyirwaho uburyo burambye bwo gufata amazi akabikwa hanyuma akajya yuhira imyaka mu bihe by’izuba.
Ibyo iri shyaka ryizeza abaturage mu gihe baba baritoye bakariha amahirwe yo kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, rivuga ko bizagerwaho kuko n’ibyo ryabasezeranyije mu matora yo muri 2018 byagezweho ku kigero nibura kiri hejuru ya 70%.
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!