Kenya: Imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera

Moses ISHIMWE
2 Min Read

 

Mu gihe imyigaragambyo imaze gufata indi ntera, kuri uyu wa kabiri igice cy’inyubako ikoreramo  inteko ishinga amategeko ya Kenya cyatwitswe ubwo ibihumbi by’abigaragambyaga bamaganaga itegeko rishya ry’imari ryatowe.

 

Abigaragambya bari basabye abadepite gutora kwamagana umushinga w’itegeko rishyiraho imisoro mishya mu gihugu.

 

Ibiro bya Guverineri wa Nairobi, by’umwe mu bagize ishyaka riri ku butegetsi nabyo byatwitswe. Polisi niyo yitabajwe kugira ngo ibashe kuzimya umuriro

 

Abigaragambya bakomeje kumvikana bavuga bati “Turi kuza kuri buri munyapolitiki.”

 

Mu guhosha iyi myigaragambyo, abapolisi  barashe amasasu menshi ndetse bajugunya ibyotsi biryana mu maso, bifashisha mu gutandukanya  abigaragambya. Abigaragambya bavurirwa mu Ihema ryashinzwe mu rusengero hafi y’inyubako y’inteko shinga Amategeko.

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Kenya yashyize hanze amashusho y’abapolisi barashe abigaragambya, ivuga ko bazabibazwa kubera ko abantu babiri bari baguye mu myigaragambyo nk’iyi mu cyumweru gishize.

 

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amategeko muri Kenya, Faith Odhiambo, kuri uyu wa kabiri yavuze ko Abanyakenya 50, barimo n’umufasha we bwite, baburiwe irengero.

Abayobozi ba polisi ntabwo bahise basubiza abantu basaba kugira icyo babivugaho. Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko, Moses Wetangula, yari yategetse umugenzuzi mukuru wa polisi gutanga amakuru y’aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko bashimuswe n’abantu bivugwa ko ari abapolisi.

 

Perezida William Ruto yari yitabiriye inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Ku cyumweru, yavuze ko atewe ishema n’urubyiruko rwasohotse gukoresha inshingano zabo za demokarasi, avuga ko azafatanya n’urubyiruko ku bibazo byabo.

Share This Article
70 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *