Umuhanzi Munyaneza Confiance wamenyekanye nka Confy yongeye kugaragara mu ruhame ataramira abakunzi b’ibihango bye binyuze mu bikorwa byo kwamamza abakandida Depite b’umuryango FPR Inkotanyi yahuriyemo na bagenzi be barimo Mico The Best,Senderi,Kevin Kade na Danny Nanone byabaga kuri uyu wa 2 taliki 25Kamena 2024.
Ibi bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abadepite byatangiye ku wa Gatandatu talki 22 Kamena 2024 , aho bizasozwa taliki 13 Nyakanga 2024. aho biri kubera mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda ,abiyamamaza bagenda bagaragariza abaturage ibyo bazabakorera nibabatora bakabasha gutsinda. Buri mukandinda aragerageza kumvisha abaturage ko ariwe ukwiye gutsinda.
N’ibikorwa kandi biri kwitabirwa n’ibihumbi bya’abantu benshi baba banyotewe kumva no kureba abakandida, bareba nabo bazahitamo babanogeye.
Muri uru rugendo umuryango wa FPR ukunze kwifashisha abahanzi mugususurutsa ibihumbi by’abantu baba bitabiriye ibi bikorwa nimururwo rwego hifashishijwe Confy uri mubakunzwe nubwo ataherukaga kugaragara muruhame nyuma yo kurwara indwara yibasiriye isura ye, gusa yaje kwitwara neza ndetse asusurutsa abitabiriye iki gikorwa cyo kwiyamamaza.
Mico The Best na Confy bazanye kurubyiniro gutanga ibyishimo kubantu bari bakoraniye ku kibuga cya Rwinkwavu muri Kabarondo mu Karere ka Kayonza.aba bahanzi bombi bifashishije indirimbo zabo zakunzwe mu bihe bitandukanye batanga ibyishimo.
Nka Confy yifashishije indirimbo ye yakunzwe cyane yise ‘Igikwe’yakoranye na Gabiro Guitar.iyi ndirimbo uyu musore aherutse kuyivugurura ayihuza no kwamamaza Paul Kagame. ikindi yu muhsnzi ni ubwambere agaragaye aririmba mu ruhuhame, nyuma y’uburwayi bwibasiye isura ye.
Nimugihe kandi Mico The Best yaririmbye indirimbo ‘RPF dufite Papa’ yitegura gushyira hanze ,Igare’ ndetse n’izindi ze zakunzwe.bimwe mubyazamuye umurindi w’abanyarwanda bitabiriye iki gikorwa.
Kurundi ruhande niko umuhanzi Eric Senderi na Kevin kade bataramiraga mu Karre ka Gatsibo.Senderi yisunze indirimbo ze zirimo ‘twaribohoye’,Tuzarinda Igihugu’,’Kagame ntacyo twamuburanye , ndetse n’izindi yongeye gushimimangirako ko ari umuhanzi w’abaturage. Umuhanzi Kevin Kade warumza igihe abarizwa muri Kenya mu bikorwa
byo gusoza indirimbo ye na Omario yigaragarije abo muri Gatsibo.Uyu musore yisunze indirimbo zirimo ‘Jugumila’yakoranye na chriss Eazy na Dj Phi Peter ndetse na ‘Munda’,Umwauna’. maze ivumbi riratumuka karahava.
Ninabwo kandi Umuraperi Danny Nanone yataramiye mu Karere ka Rwamagana.Yisunze indirimbo ze zikunzwe muri iki gihe nka ‘Confirm’,’My type’,’tubiziranyeho’,’ikirori ndetse na Soldier’ yatanze ibyishimo ku bihimbi by’abantu bari bategereje kumva Imihigo y’abakandida b’umuryango w’a FPR Inkotanyi.
Your posts are always well-crafted and your site is beautifully organized.
What i do not realize is if truth be told how you are not really much more smartly-favored than you might be now. You’re so intelligent. You know thus significantly in relation to this matter, made me personally believe it from numerous various angles. Its like men and women are not fascinated unless it?¦s one thing to accomplish with Girl gaga! Your personal stuffs great. Always deal with it up!
Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.