Ku munsi wa gatanu wo kwiyamamaza,abakandida perezida bagera kuri batatu n’abakandida depite mu byiciro bitandukanye , bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, bageza ku baturage imigabo n’imigambi yabo mu ri iyi manda izatorerwa ku wa 15 Nyakanga,2024.
Umukandida wigenga Philipe Mpayimana,yakomereje ibikorwa bye byo Kwiyamamaza mu turere twa Burera na Musanze i Busogo.Philipe Mpayimana yakiriwe n’abaturage ba Burera ndetse n’abandi bamukurikira hirya no hino bari bategerezanije amatsiko imigabo n’imigambi y’uyu mukandida.Mpayimana yasezeranije abaturage ko azubakira ku byagezweho maze akita ku mibereho y’abaturage ndeste n’iterambere ry’umukozi.
Ku bijyanye n’imyidagaduro, umukandida yabwiye abanya Burera ko hazashyirwaho amarushanwa y’utugari mu mirenge maze bagahabwa ibihembo bituma bizamura impano mu bice byose by’igihugu.
Mpayimana Philippe, yasezeranije guteza imbere umuryango hirindwa amakimbirane mu ngo. Ati “nko mu gutandukana no gushyamirana, aho kugira ngo umugore Abe ari we uva murugo hagenda umugabo maze wa mugore agakomeza akita kubana”.
Ibintu abagore n’abakobwa bashigikiye ariko abagabo ntibabyumve. Bimwe mu bindi bigaragara muri manifesito ya Mpayimana ni uko nibamugirira ikizere bakamutora azashyiraho uburyo bugabanya gutakaza agaciro k’ifaranga ry’urwanda.
Mpayimana Kandi yerekeje mu karere ka Musanze i Busogo akomeza gusobanura ibikubiye mu byo azageza ku baturage mu gihe bazaba bamutoye.
Biteganijwe ko ku munsi w’ejo Mpayimana azakomereza ibikorwa bye byo Kwiyamamaza mu turere twa Ngororero na Muhanga.
Ishyaka riharanira amahame ya demokarasi no kurengera ibidukikije,Green party of Rwanda,naryo ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu munsi wa gatanu mu turere twa Nyagatare na Gatsibo. Ishyaka ryatangirije ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyagatare.
Mu gihe abarwanashyaka ba Green party bari bategereje umukandida wabo, bafashaga abaturage gusobanukirwa n’ibikorwa iri shyaka riteganyiriza abaturage birimo kugeza amazi muri biriya bice bya Nyagatare Aho amazi atari yagera
Akigera kuri site ya Mimuli, Dr.Frank HABINEZA n’abarwanashyaka be bakiriwe n’imbaga y’abaturage bari bategereje kumva imigabo n’imigambi by’umukandida Perezida Frank HABINEZA n’abandi bakandida depite bahagarariye iri shyaka.
Dr.Frank yasabye abaturage ba Nyagatare n’abandi baturutse hirya no hino kumushyigikira maze nawe agateza imbere imibereho yabo. Mu buzima yijeje abaturage ko hazongerwa uburyo imiti ifatirwa kuri mutuelle, kongera uburyo bw’imikorere ya post de Sante’ hirya no hino.
Green party yijeje ko umushahara wa muganga ugomba kuzamurwa guhera mu kwezi kwa cyenda ni baba batoye ishyaka. Si ibyo gusa kandi, kuko mu bijyanye n’ubukungu Frank yavuze ko ubushomeri buzarandurwa, hashyirwaho ikigo kuri buri murenge gihuza abashomeri n’ibigo bitanga akazi mu gihugu!
Dr.Frank yibukije ko igihe yari Nyabihu Ari bwo yasabye ko hashyirwaho icyogajuru mu kirere, yijeje ko we wasabye ibyo bigakunda naba perezida azihutisha iryo terambere. Ishyaka ryijeje inganda muri buri murenge zizajya zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, bikazafasha mu kugerwaho kwa gahunda yo kongera imirimo ibihumbi magana atanu buri mwaka mu ngeri zose.
Frank HABINEZA Kandi yijeje abarimu ba Kaminuza n’abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi ko nibamugirira ikizere bakamutora azabavuganira bakongererwa umushahara.Green party yakomereje mu karere ka Kayonza ho mu murenge Wa Mukarange aho yakomeje asobanurira abaturarwanda iyi migabo n’imigambi y’ishyaka. Biteganyijwe ko ku munsi wa gatandatu kuri 27/06/2024, ishyaka riribwiyamamarize mu karere ka Nyanza.
Umuryango FPR Inkotanyi, nawo wakomeje ibikorwa byo kwamamaza umukandida waryo hirya no hino mugihugu, nubwo Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yafashe akaruhuko. Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi,bakomeje kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame,ndetse n’abakandida depite batanzwe n’uyu muryango.
Mu karere ka Burera, abanyamuryango biyamamaje basobanurira abaturage ibyo umuryango wagejeje ku gihugu mu gihe cy’imyaka mirongo itatu ndetse n’ibiteganijwe. FPR inkotanyi yasobanuye ko hazabaho gukomeza gushyira umuturage ku isonga.
Abaturage bari bitabiriye ibyo bikorwa ,basobanuye ko hari byinshi nk’amashuri, ibitaro, amavuriro n’imihanda byagezweho, ko biteguye gukomeza kubishyigikira bitorera abakandida bababereye. Biteganijwe ko Paul Kagame aziyamamaza ejo kuwa 27/06/2024 mu turere twa Huye na Nyamagabe.
Kuri uyu munsi wa gatanu nanone ishyaka PS imberakure ryamamaje abakandida ku myanya y’abadepite mu karere ka Rubavu,Aho bijeje abazabatora ko bazateza imbere uburezi na mwarimu cyane mu kurihirira abana b’abarimu amashuri kuva mu yabanza kugera muri Kaminuza bityo mwarimu akongera akabona agaciro kamukwiye.
Abaturage bakomeje kugaragaza ubwitabire budasanzwe muri ibi bikorwa byo Kwiyamamaza, nk’ikimenyetso cy’urugendo rushimishije muri demokarasi muri iyi Myaka mirongo itatu ishize u Rwanda rwibohoye
Your website is a great example of excellent web design.
Great post! I learned something new and interesting, which I also happen to cover on my blog. It would be great to get some feedback from those who share the same interest about Thai-Massage, here is my website YH9 Thank you!
Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.