Ubwo umuryango wa FPR inkotanyi wakomerezaga ibikorwa byawo byo kwiyamamaza mu karere ka Huye, kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena 2024, imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya Horizon iri mu bwoko bwa Yutong ubwo yari yerekeje mubikorwa byo kwiyamamaza, yakoze impanuka ihitana abantu bane abandi batatu bayikomerekeramo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, ubwo umujyi wa Huye wari wuzuye abantu urujya n’uruza bari berekeje mubikorwa byo kwiyamamaza kw’ishyaka rya FPR inkotanyi, ku mukandida perezida ndetse n’abakandida kumyanya y’abadepite, ni bwo iyi mpanuka yabaga.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface yatangake ko imodoka yari yerekeje Huye aho umuryango wa FPR inkotanyi warugiye kwiyamamariza, yataye umuhanda igonga abanyamaguru ibasanze mu kayira kabagenewe.
Ati “Ntituramenya icyateye iyi mpanuka kuko turacyakora iperereza, kugira ngo hamenyekane impamvu uyu mushoferi yatumye atubahiriza kugenda neza uko bikwiye mu muhanda”.
Iyi mpanuka ikimara kuba umushoferi yahise atoroka ubu inzego z’umutekano zikaba zikiri ku mushakisha.
Impanuka ikimara kuba, imirambo y’abaguye muri iyi mpanuka n’abakomeretse bose boherejwe ku bitaro bya kaminuza CHUB kugira ngo ikorerwe isuzuma ndetse n’inkomere zitabweho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga yibukije abatwara ibinyabizi ndetse n’abanyamaguru ko muri ibi bihe byo kwamamaza abakandida bakwiye kujya bagenda mu muhanda neza bubahiriza amategeko y’umuhanda.
Ati “Inzego z’umutekano zirakora inshingano zazo uko bikwiye ariko uruhare rw’umuturage ndetse n’abashoferi narwo ni ngombwa kugira ngo umutekano ugerweho uko bikwiye ndetse hirindwe n’impanuka”.
Polisi yihanganishije imiryango y’ababuze ababo muri iyi mpanuka kandi yifuriza gukira vuba abayikomerekeyemo.
iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Ngoma, akagari ka Matyazo, umudugudu wa Kabeza ho mu karere ka Huye.
I appreciate the thoughtful design and quality posts on your site.