Kuri uyu wa kane ku italiki 27 kamena 2024, ishyaka rya FPR inkotanyi mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Huye, perezida paul kagame yavuze ukuntu we n’inshuti yari yaje gusura, bagiye kureba umupira muri sitade I Huye, akabona abantu bari kumwibazaho birangira bamuhungishije umupira utarangiye.
Yavuze ko aza gusura izo nshuti ze, bajyiye kureba umupira wari wahuje Mukura na Panthères Noires, biba ngombwa ko abo bari kumwe bamuhungisha ubwo umupira wari usigaje iminora icumi ngo urangire kubera uburyo abandi bantu bamurebaga.
Ati “Njyana n’iyo nshuti yanjye, ariko nkajya mbona abantu bandeba, ni nko kuvuga ngo ariko aka kantu ntabwo ari akinaha, ndetse umukino ugiye kurangira iyo nshuti yanjye irambwira ngo ariko urabizi, reka tuve ahangaha umupira utararangira, ubundi ibikurikiraho cyane cyane iyi kipe ya Panthère iyo yatsinzwe, abantu barakubitwa”.
N’ubwo yari mu buhungiro ngo mu 1978, Paul Kagame yavuze ko yasuraga u Rwanda mu buryo yise ubwo gusesera, agakunda kujya i Huye, aho yari inshuti nyinshi ziga muri Kaminuza.
Ati “Hari Stade nto yari hano mu 1978, niyo bahinduyemo iya pelé?, ndumva atariyo, umuntu w’inshuti yanjye najyaga nsura, ndetse icyo gihe yabaga muri Université mu 1978 antwara ku mupira, Mukura na Panthères Noires, barakinaga icyo kihe”.
Ati “Ndavuga nti ntakubitirwa ahangaha, tugenda hasigaye nk’iminota 10 ngo umupira urangire, urumva rero twabanye kera tutaranamenyana, usibye ko n’ubundi twari bamwe, twari dukwiye kuba tumenyana ariko bamwe muri twe twabaga hanze, ntabwo twabaga hano kubera impamvu ntiriwe nsubiramo”.
Arongera ati “Ariko ntibizongera, nk’uko mubivuze ntabwo bizongera ku uwariwe wese, icyo kibazo cyakemuwe burundu, gikemurwa namwe nanjye, twari kumwe, abenshi hano n’ubwo mwari mutaravuka ariko twari kumwe, kubera ko aho muvukiye, muri hano turi kumwe, turi mu nzira imwe ntibizasubira kubera mwebwe”.
Kagame yibukije ko gutora FPR n’umukandida wayo bivuze ko ayo mateka atazasubira, avuga ko politike nk’iyo imaze kujya iruhande igasimburwa na Politike yo kubaka ubumwe bw’abanyagihugu, bw’Abanyarwanda bakakira neza n’abava ahandi ahariho hose, amajyambere yubakirwaho nayo akihuta n’umutekano Igihugu gishingiraho ugakomera, kugira ngo hatazagira igihungabanya iyo politike n’ayo majyambere.
Can you be more specific about the content of your article? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me.