Mpayimana Philippe yatatse Paul Kagame avuga ko n’abazungu baza bakamwiyambaza  bati dufite ibibazo dufashe kandi akabikemura.

Moses ISHIMWE
3 Min Read

Umukandida wigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Mpayimana Philippe, yiyamamarije mu ntara y’amajyaruguru, ubwo yari ari i Musanze, yavuze ibigwi Paul Kagame umukandida bahatanye watanzwe n’umuryango FPR-inkotanyi avuga uburyo u Rwanda n’abanyamahanga baza kurwigiraho bakanasaba Paul Kagame ko yabagira inama zukuntu bakwikemurira ibibazo.

 

Abaturage bitabiriye icyo gikorwa, bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, ndetse no kubaza ibibazo bitandukanye.

Bimwe mubyo uyu mukandida w’igenga Mpayimana Philippe yabajijwe, harimo ibintu yumva agiye gukora mu Rwanda umukandida bahanganye atakoze,  kandi n’andi mashyaka bahanganye yariyemeje kumushyigikira kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa.

Umwe mubaturage yagize ati “uri umukandida, hari umukandida duherutse kubona wabohoye u Rwanda, dufite abantu benshi batari bafite aho batuye yabubakiye inzu abaha n’inka natwe twese turimo n’abandi benshi, ndabyemeye ko uzatubera perezida wa Repubulika, uduteganyiriza iki kirenze ibindi twabonye?”

Umukandida Mpayimana yasubije ati “Ntabwo niyamamarije gukosora ibikosamye, ahubwo ibyo bigomba gukosorwa nibyo nashingiyeho ntegura imigambi noneho niyamamariza guteza igihugu cyacu indi ntambwe nziza.”

“Bivuze ko intambwe iriho nyishyigikiye, ndayizi, ndayikunda nanjye ndanayishima. Twese turi abanyarwanda, mujye munibuka y’uko uretse natwe abanyarwanda no mu mahanga mu bihugu bemera abanyarwanda babinyujije ku muyobozi w’u Rwanda ufite ibyo yagezeho n’abazungu nziko bajya baza bakamwiyambaza bati dufite ibibazo dufashe akabikemura,”

“Afite rero ibigwi byinshi tudashobora gushingiraho tuvuga ko tutahatana nabyo ngo turamushakamo ibyo dukosora ngo turamushakamo iki?”

Yakomeje agira ati “Ikintu cyonyine gituma niyamamaza ni uko hari igihe abanyarwanda tuzagira ubushake bwo gutora undi muyobozi wabateza indi ntambwe bishingiye ku bindi bifuza gukora mu bundi buryo kandi nabyo bikaba byiza nk’ibyambere cyangwa bikanabirusha. Icyo nicyo gituma mpora mvuga nti nibyiza ko abanyarwanda tubigeraho.”

Mpayimana Philippe yiyamamarije  mu karere ka Burera mu masaha y’igitondo, akomereza mu karere ka Musanze mu murenge wa Busogo ikigoroba, aho yabanzaga kuvuga imigabo n’imigambi azageza ku banyarwanda bamugirira icyizere, bakamutorera kuyobora u Rwanda.

 

Umukandida Mpayimana Philippe yageze mu ntara y’amajyaruguru mu bikorwa byo kwiyamamaza yatangiye kuri uyu wa 26 Kamena 2024 nyuma yo kuva mu Ntara y’uburasirazuba mu bikorwa nk’ibyo yatangiye kuva ku wa 22 uku kwezi ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiraga ku bakandida bose bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

 

Share This Article
31 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *