Bikomeje kuba agatereranzamba hagati y’ishyaka riri ku butegetsi rya ANC

Moses ISHIMWE
2 Min Read

Ishyaka ANC (African National Congress) riri ku butegetsi bwa Afurika y’Epfo riracyagowe no kumvikana na DA (Democratic Alliance) ku ishyirwaho rya guverinoma y’ubumwe bw’igihugu.

ANC yafashe icyemezo cyo kwihuza n’amashyaka atavuga rumwe na yo kugira ngo yihurize muri guverinoma y’ubumwe, nyuma y’aho ibuze amajwi 50% mu matora y’inteko ishinga amategeko yabaye muri Gicurasi 2024.

Ubwo haburaga amasaka make ngo abadepite batore umukuru w’igihugu, DA yemeye kwiyunga kuri ANC, gusa hari ibyo amashyaka yombi atari yakumvikanyeho, cyane cyane ku buryo azagabana imyanya muri guverinoma.

Hari amabaruwa ya DA kuri ANC aherutse kujya hanze, agaragaza ko DA yifuzaga guhabwa imyanya 11 y’abaminisitiri na 12 y’abaminisitiri bungirije irimo uw’ushinzwe imari.

DA kandi yanasabaga guhabwa umwanya wa Visi Perezida, ariko ANC iyisubiza ko ubu busabe burimo gukabya. Ibiganiro byabaye nk’ibihagaze, nyuma DA iza gufata icyemezo cyo koroshya.

Iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryongeye gusaba ANC imyaka umunani muri guverinoma, riteguza ko nitemera ubu busabe, rizisubira ku cyemezo cyo kujya muri guverinoma y’ubumwe.

Perezida wa Afurika y’Epfo akaba n’umuyobozi mukuru wa ANC, Cyril Ramaphosa, yasubije DA ko ikwiye kwemera gukomeza ibiganiro cyangwa ikabivamo. Yagaragaje ko gushyiraho guverinoma byihutirwa, kandi ko ANC ikeneye kuganira n’andi mashyaka.

Mu gihe kumvikana bikomeje kugorana hagati y’impande zombi, Perezida Ramaphosa kuri uyu wa 28 Kamena 2024 yahuye na Perezida wa DA, John Steenhuisen. Nyuma yo kuganira, bivugwa ko hari ibyo bashobora kuba bahurijeho.

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *