Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Seychelles

Emmanuel McDammy
2 Min Read

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye mugenzi we wa Seychelles, Commissioner Ted Barbe ku Cyicaro Gikuru cya Polisi giherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Commissioner of Police, Ted Barbe n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara iminsi ine rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Seychelles.

Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigaruka ku ngamba zigamije gushimangira ubufatanye n’imikoranire mu bikorwa bitandukanye bya Polisi z’ibihugu byombi.

Uretse umubano n’imikoranire hagati ya Polisi z’ibihugu byombi u Rwanda na Seychelles bisanzwe binahuriye mu miryango y’ubufatanye irimo uw’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Francophonie) ndetse na Commonwealth, uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza.

Ibi bihugu byombi kandi bisanzwe bifitanye ubutwererane bushingiye ku Nteko Zishinga Amategeko, n’umubano ushingiye kuri za Ambasade.

U Rwanda na Seychelles, bisanganywe umubano mwiza, cyane ko Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, aherutse kugirira uruzinduko i Kigali aho yitabiriye irahira rya mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, agasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubano w’u Rwanda na Seychelles watangiye mu 2010 ugenda utera intambwe aho nko mu 2013 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu nzego zirimo ubukerarugendo, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi, ishoramari, itumanaho n’ibindi ndetse hanashyirwaho Komisiyo ihuriweho yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Mu 2018 na bwo, ibihugu byombi byasinyanye andi amasezerano mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *