Generali Muhoozi wa Uganda avuze Impamvu adatinya Amerika

Emmanuel McDammy
1 Min Read

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Kainarugaba Muhoozi akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni yavuze impamvu adatinya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko atinya nyina wenyine kandi ko mu gihe akimushigikiye ntabwoba afite kubera ibyo atangaza kuri iki gihugu cya Amerika.

Yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15/10/2024 akoresheje urubuga rwa x nyuma y’uko amaze iminsi yibasiriye Amabasaderi William Papp wa Amerika muri Uganda.

Yagize ati: “Hari abantu bamaze igihe bambaza impamvu ndafitiye ubwoba Amerika? Ndababwira impamvu, njyewe ntinya mama kurenza uko ntinya USA. Niba mama yishimiye ibyo mvuga, ni gute umuhungu wa Janet naba ikigwari.”

Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Cumi, Gen Kainarugaba Muhoozi yagaragaje amagambo arimo kudatinya igihugu cy’igihangange cya Leta Zunze Ubumwe, yanibasiriye Amabasaderi wayo muri Uganda, William Papp.

Share This Article
1 Comment
  • I’m not sure why but this site is loading very slow for me. Is anyone else having this problem or is it a issue on my end? I’ll check back later on and see if the problem still exists.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *