Umutwe wa M23 utangiye gufata ibice byo muri Walikare

Emmanuel McDammy
2 Min Read

Umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo winjiye muri teritwari ya gatanu y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ubusanzwe M23 yagenzuraga ibice bimwe na bimwe muri teritwari enye muri esheshatu zigize iyi ntara, ari zo: Rutshuru, Masisi, Nyiragongo na Lubero. Hasigaye Beni yonyine.

Nyuma y’imirwano ikomeye n’umutwe witwaje intwaro wa Nyatura APCLS na NDC-R ishyigikiwe na Leta ya RDC, yabaye kuri uyu wa 20 Ukwakira 2024, M23 yafashe agace k’ingenzi ka Kalembe muri teritwari ya Walikale.

Umudepite uhagarariye Walikale mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, Willy Mishiki, yatangaje ko Kalembe ari agace k’ingenzi cyane kuko ari irembo ryinjira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Maniema na Tshopo.

Yagize ati “Iyi ntambara yahinduye isura uyu munsi, ubwo Kalembe yafatwaga saa tatu z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru. Ni ko gace ka mbere abashotoranyi bagezemo muri teritwari ya Walikale, kandi ni ho hantu ha nyuma winjira mu ntara ya Tshopo, Kivu y’Amajyepfo na Maniema, ahari ibyago byo kwinjira mu zindi ntara z’igihugu.”

Depite Mishiki yasobanuye ko isangano ry’ibikorwa by’ubucuruzi biva muri teritwari ya Lubero na Rutshuru, ndetse no mu ntara ya Tshopo unyuze muri gurupoma ya Oninga muri Walikale.

Imirwano ya M23 n’iyi mitwe iri mu ihuriro Wazalendo yatumye abaturage benshi bo muri Kalembe bahunga, berekeza mu duce bihana imbibi turimo Malemo, Kashuga na Ihula.

 

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *