Umusirikari w’Ingabo z’igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo FARDC witwa Niyitanga, uri mu kigero cy’imyaka 17 yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda afite imbunda.
Ibyo gufata uyu musirikare, imboni ya BWIZA mu murenge wa Cyanzarwe yadutangarije ko byabaye mu masaaha ashyira saa saba z’amanywa, muri uyu murenge wa Cyanzarwe, akagari ka Rwangara ho mu mudugudu wa Nyakabanda, kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024.
Aya makuru kandi yaje guhamwa n’umwe mu bayobozi bo mu murenge wa Cyanzarwe yemeza ko amakuru bayamenye, gusa akavuga ko nta bubasha afite bwo gutangaza iyi nkuru.
Ibyinshi kuri iyi nkuru ikinyamakuru Maris Post kirakomeza kiyikurikirane
BWER leads the way in weighbridge technology in Iraq, delivering customized weighing solutions that are accurate, efficient, and ideal for heavy-duty use in any environment.