Kuwa 16 Ugushyingo 2024 nibwo ingabo za Leta ya Congo Fardc zivanye mu mujyi wa Pinga maze zerekeza mu majyepfo yuwo Mujyi. Ni nyuma Yuko M23 yigaruriye uturere twa MIRA, KATOBI, BIHENDO na KALINGO twegereye uno mujyi wa Pinga bityo bikaba byateye ubwoba FARDC ikavanamo akabo karenge.
Ibyo byatumye Wazalendo ba NDC Rénové b’Abanyanga batangira kwica bagenzi babo bo kwa Général Jean Marie, babashinja kuba bavuga ururimi rw’ikinyarwanda nka M23, ikindi kibabaje nuko aba Bazalendo bavuga ikinyarwanda, bashinzwa ngo kuba baragize uruhare mu gutuma M23 Yigarurira uturere twinshi two muri Walikare.
Ibyo byabaye kandi mu gihe wazalendo bo mu bwoko bw’abahutu n’abasore ba bahutu bamaze kwiyunga na M23 bakaba barigufata iyambere mu rugamba rwo kubohoza PINGA.
Ibyo bikaba byatumye FARDC itangira guhunga PINGA kuko M23 irigukomeza kugota Pinga inyuze mu bumoso mu rugabano rwa Walikale na Masisi ahitwa BIHENDO Hafi ya Bushimo.
Aka karere ka BIHENDO Kari stratégique kuri M23 kuko biyoroheye kumanuka muri centre ya PINGA no kwerekeza Lukweti na Nyabyondo gufunga umuhanda uva Masisi zone- walikale centre.