Wazalendo bagabye igitero kuri FARDC mu karere ka Mabundu n’a Vusenga muri localité ya Mabambi mu birometre 30 uvuye mu mujyi wa Butembo, ibyo byabaye tariki 15/11/2024, ubwo habaga ino mirwano ikomeye cyane yahitanye benshi mu ngabo za Leta.
N’imirwano yaje kurangira Wazalendo bigarurira Utwo turere twa Mabundu na Vusenga, Banatwika ibirindiro bya FARDC ubwo bahungaga ino mirwano maze bakerekeza Butembo.
Impamvu yiyo ntambara rero ngo nuko ingabo za FARDC zasahuye abaturage bo muri Vusenga na Mabundu ndetse bakanarya imyaka n’amatungo yo muri utwo turere, bityo bituma Wazalendo baza kuhabirukana ngo kuko ari uduce dutuyemo ababyeyi babo.
Ni mu gihe kandi muri territoire ya Lubero tariki 14/11 mu karere ka KALILUKU Wazalendo bateze Ambushi imodoka ya FARDC mu karere ka KALILUKU bicamo FARDC batatu banasahura imbunda zabo nyinshi zari zipakijwe mu modoka ya Fuso ya FARDC.
Iyi modoka yarivuye Butembo yerekeza Hafi ya Bingi mu birometre 10 na centre ya Lubero nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Lubero.