Kigali: Uzamukunda Béatrice w’Imyaka 50 yaburiwe irengero

Emmanuel McDammy
2 Min Read

Uzamukunda Béatrice w’Imyaka 50, wo  mu Mudugudu w’Umucyo, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge. yahamagaye abana be batatu ababwira imitungo ye nyuma aburirwa irengero.

Amakuru Agera kuri MARIS POST avuga ko kuwa Kane Tariki ya 26 Ukuboza2024, uyu mubyeyi w’imyaka 50 y’amavuko yahamagaye abana be batatu, abaganiriza ku by’imitungo y’urugo, irimo inzu, ibibanza mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’amafaranga afite mu mabanki abitsamo zose.

Ayo makuru avuga ko ibi yabwiye abana be mu magambo, yaje no kubishyira mu nyandiko ayisiga mu cyumba araramo agenda atavuze aho agiye.

Bamwe mu batanze ayo makuru babwiye itangazamakuru ko bamenye ko yagiye ari uko abana batatse ko yatinze kubyuka bajya kumureba iwe mu cyumba baramubura.

Umwe yagize ati “Abana binjiye mu cyumba basanga yahasize indangamuntu, Telefoni ngendanwa n’iyo nyandiko igaragaza imitungo ye yose.”

Uyu akavuga ko bakeka ko kuganiriza abana ibijyanye n’imitungo ye yabitewe n’ikibazo yagize batabashije gusobanukirwa kuko yari muzima atarwaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega Mugambira Etienne, yabwiye itangazamakuru  ko babwiwe amakuru ko yaba yavuye iwe mu rugo saa moya za mu gitondo yerekeza aho batazi kugeza ubu.

Gitifu Mugambira avuga ko nta kibazo uyu mubyeyi yari afite kuko ubusanzwe yari umuganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza(CHUK).

Mugambira avuga ko barimo kunyuza ubutumwa bumurangisha ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zibahuza n’umubare munini w’abayobozi n’abaturage.

Gitifu Mugambira avuga ko bamenye amakuru ko atari iwabo i Rubavu avuka kubera ko yari yagiyeyo mbere y’Umunsi mukuru wa Noheli, ndetse akaba atari no kwa Sebukwe.

Uzamukunda yapfushije umugabo mu myaka ishize, amusigira abana batatu, gusa ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega buvuga ko ari abana babiri yasigiwe n’umugabo.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *