Ni ibyago bimaze kuba inshuro ebyiri mu icyumweru kimwe gusa, kuko no ku itariki 30 abayobozi b’ahitwa i Meknès muri Maroc bari batangaje ko bataye muri yombi abakekwaho kuba barakoze kandi bagacuruza inzoga y’inkorano ihumanye bigateza urupfu rw’abandi bantu barindwi.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Maroc cyitwa H24, intandaro y’ibyo byago yaturutse ku nzoga ikorwa ari uruvange rwa ‘alcool classique’ n’ibyitwa ‘méthanol’ ndetse na ‘alcohol chimique’ bakura muri gaz isanzwe cyangwa se mu makara, ibyo bikaba bigira ingaruka zikomeye ku buzima.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage mu gace ka Rabat-Salé-Kénitra, bwemeje ko abahuye n’icyo kibazo cyo kunywa iyo nzoga, bapimwe bose bakabasangamo ikinyabutabire cya ‘méthanol’ ari cyo ahanini cyateje ingaruka ku buzima bwabo.
Abagurisha izo nzoga z’inkorano zateje ibibazo, ngo bazigurisha ku giciro gitoya cyane ugereranyije n’inzoga zisanzwe zemewe zujuje ubuziranenge, bigatuma abantu bazigura ku bwinshi none abagera kuri 15 bamaze kuhasiga ubuzima guhera mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena 2024 nk’uko byatangajwe na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Mu iperereza ryahise ritangizwa, hari abagabo babiri bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kuba barabigizemo uruhare, umwe w’imyaka 41 n’undi w’imyaka 21, nubwo na bo ngo ubuzima bwabo butari bumeze neza babanza kujyanwa mu bitaro bya Kénitra, kugira ngo bitabweho nyuma batangire kwisobanura kuri iyo nzoga bakora bakanayicuruza none ikaba imaze kwica abagera kuri 15 mu bayinyoye.
Muri rusange abo iyo nzoga y’inkorano yagizeho ingaruka bagera ku 114, harimo 8 bapfuye n’abandi bakiri mu bitaro bitandukanye byo muri ako gace.
Abantu 8 bishwe n’inzoga abarenga 100 bajyanwa mu bitaro
Leave a comment