Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenzura RMC ryashyizwe hanze itangazo risaba abanyamakuru kirangwa n’ubunyamwuga muri ibi bihe by’amatora,rinabihangiriza kutagira ibirango by’ishyaka iryo ari ryo ryose bambara.
Mu itangazo RMC yasohoye hagaragaramo ingingo zitandukanye zijyanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru, zirimo kwirinda imvugo zishotora, kwirinda amakuru adafitiwe gihamya, kwirinda kugoreka ukuri no kubahiriza amategeko agenga amatora nk’uko Komisiyo y’igihugu y’amatora yayatangaje.
Muri iri tangazo Kandi ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenzura RMC ryatangaje ikarita y’itangazamakuru nk’icyangombwa nyamukuru kigomba kuranga abanyamakuru bari mu kazi. Rinihanagiriza abanyamakuru bafite amakarita yarengeje igihe n’abayacurishije.
RMC yibukije abanyamakuru ko batagomba kwambara ikirango cy’umutwe wa Politiki uwo ariwo wose haba mu bihe byo kwiyamamaza cyangwa mu gihe cy’itora.
Iri tangazo risohotse nyuma y’inama yahuje abakora umwuga w’itangazamakuru barimo abanditsi bakuru b’ibinyamakuru, abayobozi b’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenzura RMC ndetse n’abayobozi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora.
Itangazamakuru ni kimwe mu by’ingenzi by’umwihariko muri ibi bihe by’amatora, Aho abaturage baba bakeneye kumenya amakuru yose kandi yizewe.
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!