Abasifuzi b’u Rwanda bangiwe kujya muri Congo (DRC)

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda barimo: Uwikunda Samuel,Twagirumukiza Abdul karim,ishimwe Didier na Mutuyimana Dieudunne ntibemerewe gusifura umukino uzahuza Congo Brazzaville na Maroc Uzabera muri Congo.

Ibi bije mu gihe ibihugu by’Africa  hirya no hino bikomeje gushaka itike izatuma byerkeza mu gikombe cy’Isi kizaba  muri 2026, bityo rero bimwe mu bihugu byagiye bihura n’imbogamizi yo kuba ibubuga byabo bitujuje ubuziranenge ndetse ibi bikaba n’ibyifuzwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’Isi (FIFA).

Ni muri urwo rwego ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville yisanze itujuje ibisabwa go yakire uyu mukino bituma yitabaza igihugu cy’abaturanyi cya DRC, akaba ariyo mpamvu bazakirira uyu mukino uzahuza iyi kipe n’ikipe ya Maroc kuya 11 Kamena 2024.

Bitewe n’ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iki gihugu gikomeza gushinjya u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’iki gihugu mubya gisirikare ariko u Rwanda rukaba rubihakanira kure. Ibi byatumye aba basifuzi b’u Rwanda bagombaga kuzayobora uyu mukino bahagarikwa kuzawusifura.

Share This Article
6 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *