Ingabo z’u Burundi ziratabaza imiryango mpuzamahanga kubafasha gutaha

Bayingana Eric
2 Min Read

Abasirikare b’u Burundi bafashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 basabye imiryango mpuzamahanga kubafasha gutaha kuko Leta yabo yabihakanye .

Ingabo z’u Burundi zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu kurwanya M23 Perezida Evaritse Ndayishimiye yagiranye na Felix Tshisekedi muri Kanama 2023, mu ntangiro y’ibi bikorwa  igihugu cy’u Burundi cyagiye gihakana kenshi ko nta ngabo gifite mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Ibikorwa byazo byatangiye mu ntangiro z’Ukwakira 2023, gusa urugamba ntirwazihiriye kuko nyinshi ziciwe mu bice birimo; Kilorirwe na Mushaki muri Teritwari ya Masisi, izindi zifatwa mpiri .

Umwe muri aba basirikare witwa; Adjudant Chef Ndikumaso Therence ufite umuryango muri Komini Gisozi mu ntara ya Mwaro, yatangaje ko kubera Leta y’u Burundi itabemera yifuza ko M23 yabashyikiriza imiryango mpuzamahanga.

Ati’Kuko Leta y’iwacu itemera ko twaje ino, njye mbona byanyura mu miryango mpuzamahanga ikaba ariyo idufasha .’

Muri 2023, ubwo Perezida Ndayishimiye yabazwaga n’umunyamakuru ikibazo cy’aba basirikare bafashwe na M23, yarabihakanye, asobanura ko ahubwo ari abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara bari kwiyitirira ingabo z’u burundi.

Iri jambo rya Ndayishimiye ryumvikanishaga ko nta gahunda Leta yabo yari ifite yo kubohoza aba basirikare bari bagaragajwe n’ibinyamakuru  bikorera imbere ku butaka bwa Repubilika iharanira demokarasi ya Congo byabashije kugera mu bigo bacumbikiwemo bigenzurwa n’abarwanyi ba M23.

Bivugwa ko amasezerano Tshisekedi na Ndayishimiye bagiranye muri Kanama 2023 yari afite agaciro ka miliyoni eshanu z’amadolari.

 

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *