Umunyamiderikazi ubifatanya n’ubuhanzi wo mu gihugu cya Kenya Tanasha Donna Oketch wamamaye nka Tanasha Donna, mw’ijoro ryo kuri uyu wa 3 taliki 19/06/2024 zishyira taliki 2o/06/2014, nibwo uyu munyamiderikazi yarategerejwe i Kigali n’abamutumiye mu bitaramo afite gukorera hano mu Rwanda gusa birangira bamuhebye.
Uyu mugore w’ikimero warutegerejwe i Kigali mu bitaramo yari kuzakorera mu Rwanda byiswe ‘Tanasha Donna-Music show and pool party‘ bizaba kuwa 5 taliki 21/06/2024,no kuwa 6 taliki 22/06/2024 yategerejwe i Kigali amaso ahera mu kirere. Ibi bitaramo kandi azahuriramo n’umwe muba Dj bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere DJ Toxxyk.
Byari biteganyijwe ko uyu Tanasha Donna agera i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu hanyuma kuri uyu wa 4 akaganira n’itangangazamakuru kubijyanye n’ibi bitaramo. Gusa byaje gutungurana ku bantu bari bamutegereje ku kibuga cy’indege Kanombe bikarangira amaso aheze mu kirere, bitwe n’uko uyu munyamiderikazi ataje.
Uyu munyamiderikazi yasobanuye impamvu ategeze i Kigali mu gihe cyari cyarateganyijwe mubutumwa yagiranye n’abamutumiye Tanasha Donna yavuze ko habayemo kw’ibesha dore ko we ngo yumvagako agomba kugera ikigali taliki 21 kamena 2024 saaha sita zijoro yagize ati”nonese ntago urugendo rwange ari muri iri joro, iri joro saaha sita?”
Umwe mubateguye ibi bitaramo yavuze ko bari mubiganiro na Tanasha Donna, ngo bamufatire indi tike y’indege.ndetse ko ntakiri buhinduke kugitaramo.
Tanasha Donna ni umunya Kenya kurubu ubarizwa muri Tanzania,wabiciye bigacika mumyaka itanu ishize aho yanabaye umunyamakuri w’igihe kirekire kuri NRG Radio yo muri Tanzania.
Yavukiye muri Kenya kuwa 7 Nyakanga 1995, kuri nyina w’umunyakenya na se w’umutaliyani. ubwana bwe yabumaze muri Kenya mbere yuko yimikira mu Bubiligi, kumyaka 11 aho yahise ajya kubana na sewabo.
Muri 2018 umwaka wabaye rurangiza kuri we dore ko yanakundanyemo n’umuhanzi ukomeye Diamond banabyarana umwana bise Neeseb Junior.bimwe mubyatumye Tanasha akorana indirimbo na Diamond bise ‘Gere’.
Muri 2020 baje gutandukana buri wese akomeza urugendo rwe rw’ubuzima, nubwo bose bakomeje gushinjana impamvu yo gutandukana kwabo.
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!