Abatwara ibinyabiziga basabwe kwigengesera muri ibi bihe by’amatora.

Moses ISHIMWE
1 Min Read

Perezida wa repubulika, Paul Kagame, polisi y’igihugu n’impuguke mu bijyanye no kwirinda impanuka, batanze ubutumwa bwafasha abantu kwirinda impanuka, cyane cyane izibera mu muhanda muri iki gihe cy’ibikorwa byo kwiyamamaza n’iby’amatora ateganyijwe mu kwezi gutaha.

kwibuka ko amagara ari nk’amazi aseseka ntibayore, ukamenya uko ugenda mu muhanda.”

Dr Rutagumba yibutsa abatwara ibinyabiziga kuzafata ibisindisha bageze mu ngo zabo, kandi agasaba Polisi kuzashyira imbaraga mu gukumira abatwara babinyweye.

Uyu muyobozi muri HPR yibutsa abagenda kuri moto kwambara kasike neza batavuza vuvuzela, abagenda mu modoka bakirinda kubyinira hafi y’umushoferi ubatwaye, kugira ngo bitamubuza kuyobora neza ikinyabiziga.

U Rwanda ruri mu bihugu bifite abantu benshi bahitanwa n’impanuka, aho icyegeranyo cyakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) mu mwaka wa 2018, kigaragaza ko abaturage hafi 30 mu bihumbi 100 bapfa buri mwaka bazize impanuka zibera mu muhanda.

Bivuze ko muri miliyoni hafi 14 zituye Igihugu hataburamo abagera ku bihumbi bine bahitanwa n’impanuka zibera mu muhanda, buri mwaka.

Share This Article
3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *