Oda Gasinzigwa, perezida wa komisiyo y’ Igihugu y’ Amatora kuri uyu wa 14 Kamena 2024, yemeje bidasubirwaho aba Kandida Batatu ku mwanya w’ Umukuru w’ Igihugu , Paul Kagame w’ Umuryango FPR-Imkotamyi, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda n’ umukandida w’ igenga ,Mpayimana Philippe ko aribo bazahatana ku mwanya w’ Umukuru w’ Igihugu.
Aba bakandida bari baratangajwe by’ agateganyo tariki ya 06 Kamena 2024, niyi Komisiyo, nyuma yuko mu isesengura ryakozwe na NEC,yari yasanze mu Bakandida Icyenda bari bagaragaje ubushake bwo kuhatana ku mwanya w’ Umukuru w’ Igihugu Batatu aribo bari bujuje ibisabwa n’iyi Komisiyo.
Aba bakandida si ubwa mbere bagiye guhatana kuri uyu mwanya w’ Umukuru w’ Igihugu kuko no muri 2017 mu matora y’ Umukuru w’ Igihugu aheruka nabwo bisanze aribo Bakandida rukumbi, icyo gihe Paul Kagame umukandida w’ Umuryango FPR-Inkotanyi yatsinze ku majwi 98,8% Mpayimana umukandida w’ igenga we yagize 0,73% naho Dr Habineza agira 0,48% muri rusange hatoye Abanyarwanda 6.769.514 muri miliyoni 6,897.096 bari kuri list y’ itora.
Nyuma yo gutangaza bidasubirwaho abakandida, bitegenyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira tariki ya 22 Kamena , birangire ku ya 13 Nyakanga 2024, amatora y’ iri zina ateganyijwe tariki 14 na 15 Nyakanga ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu no hanze yacyo.