Akomeje kwemerera benshi urukundo arinako abasahura utwabo binyuze mu kwiyitirira Nely Ngabo

Karim Clovis GATETE
1 Min Read
Umuhanzi Nely NGABO ukomeje kwiyitirirwa n'umutekamitwe

Umusore utaramenyekana ufite nimero akoresha atuburira abantu ibaruyeho amazina ya Ildephonse Bazigirabate ,yiyita Nely Ngabo mu kwiba abakunzi b’uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane.

Hamaze kumenyekana abakobwa babiri batekewe umutwe n’uyu muntu wiyitiriye Nelly Ngabo, nyuma yo kubabeshya ko azabamamaza maze bakaba abasitari. Uyu  mutubuzi kandi bivugwa ko afite group ya Whatsapp ndetse niya Facebook yafunguye yiyise Nelly Ngabo.

Abakunda uyu muhanzi bagiye bashaka amakuru kuri uyu muhanzi bakagwa kurizi mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’uyu mutubuzi mu mazina ya Nelly Ngabo. Dore ko umubare mwinshi ugizwe n’abakobwa bityo akabizeza urukundo abandi akabizeza kuzabagira abasitari bikaza kurangira abambuye utwabo .

Muri aba batuburiwe harimo umukobwa ukoresha izina Mama Rutwitsi , kumbuga nkoranyambaga, yavuze ko yatuburiwe n’uyu mutekamitwe amubeshya ko azamwamamaza akamuha ibihumbi 10,000rwf . Avugako akimara kuyamuha yahise amuboroka nibwo yaje gutahura ko ari umutekamitwe.

Hari n’undi mukobwa yavuze ko yatuburiwe n’uyu mutekamitwe amubeshya ko azamuzamura mu buhanzi bwe, Ariko biza kurangira amusabye amafaranga ibihumbi Mirongo itanu (50,000rwf) amubwira ko ari ayo guha ‘producer uzakora akanatunganya iyo ndirimbo.

Share This Article
3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *