Kuri iki cyumweru taliki ya 23/Kanama ,abakandida batatu ku mwanya wa perezida wa repubulika, basubukuye ibikorwa byabo byo kwiyamamaza mu bice by’igihugu bigiye bitandukanye.
Duhereye mu ntara y’Amajyepfo i Runda mu karere ka Kamonyi, ahiyamamarije, umukandida w’ishyaka Democratic Green Party ku mwanya wa perezida wa repubulika, Dr Frank Habineza n’abakandida b’iri shyaka ku mwanya w’ubudepite, banyuze muri Kigali, bagenda basuhuza abo mu bice bitandukanye by’umujyi. Iri shyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party, ryakomeje ibikorwa byo kwamamaza Umukandida Frank Habineza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’abakandida ku mwanya w’Ubudepite.
Si aho gusa kandi , kuko umukandida wigenga ku mwanya wa perezida wa repubulika, Mpayimana Philippe, yageze ku kibuga cy’umupira cya Nyamirama mu Karere ka Kayonza, aho akomereje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere. Abaturage ba Kayonza bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’uyu mukandida kugira ngo bumve imigabo n’imigambi ye bizabafashe guhitamo ukwiye kubayobora.
Mu kwiyamamaza kwe, Umukandida Mpayimana yibanze ku ngingo yo kuzamura ubukungu bw’Igihugu aho yabwiye abaturage b’i Kayonza ko ubukungu azabuzamura bishingiye ku kubara amasaha Umunyarwanda akora. Mpayimana Philippe yaherekejwe n’umugore we n’abamufasha mu bikorwa byo kuzenguruka Igihugu asanga abanyarwanda aho bari, akabagezaho imigabo n’imigambi, ari nako abasaba kuzamutora mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Undi wagombaga gukomeza ibi bikorwa ni Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame,aho we yakimereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza, mu karere ka Rubavu kuri site ya Gisa, aho yabwiye abanyarubavu ko FPR Inkotanyi yabagabiye, bityo na bo bakwiye kuyitura.
Mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu niho ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame byakomereje. Ni ku munsi wa Kabiri atangiye ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.
Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?