Amerika yafatiye Uburusiya ibindi bihano

Bayingana Eric
2 Min Read

Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa Gatatu zashyizeho ibihano bishya ku Burusiya ndetse n’ibindi bigo birenga 300, bifite ibikorwa bishyigikira intambara muri Ukraine , byatangajwe na minisitiri w’imali wa Amerika Janet Yellen.

Minisiteri y’imali y’ Amerika yatangaje ko urwo rutonde ruriho ibigo byinshi bikorera hirya no hino mw’ Isi mu bihugu nk’ Ubushinwa, Uburusiya, Turikiya, na Leta zunze Ubumwe z’ Abarabu, mu magambo ye Madam Jenet Yellen yatangaje ko ibyo bihano byafatiwe Uburusiya bizazahaza amasoko yabwo yari asigaye bwakuragamo ibikoresho , harimo n’ibyo bwifashisha mu nganda z;intwalo.

Antony Blinken minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ Amerika yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukoresha uburyo bwose bushoboka bagakumira Uburusiya kugera no guhahira ku masoko mpuzamahanga, muri gahunda yo guca intege iki gihugu kibandanyije ibyo inzego z’ umutekano imbere mu Burusiya zita ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine.

Dmitry Peskov uvugira Klemlin, perezidanse y’ Uburusiya yatangaje ko iyi gahunda ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika igamije guhagarika ikorwa ry’ intwaro Uburusiya buri kwifashisha mu rugamba muri Ukraine, cyangwa se izikozwe zigakorwa zibahenze cyane.

kuva iyi ntambara hagati y’ Uburusiya na Ukrane itangiye kuva muri Gashyantare 2022, Leta zunze ubumwe z’ Amerika zimaze gufatira ibihano abantu n’ ibigo by’ ubucuruzi by’ uburusiya bigera ku 4000, Uburusiya buherutse gutangaza ko ibi bihano bufatirwa byagize ingaruka z’ ubukungu ku ruhando mpuzamahanga bitewe nibyo Uburusiya bwohereza hanze, byiganjemo ingano n’ ibindi binyameke

 

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *