BREAKING NEWS: UMUTURAGE W’U RWANDA YICIWE HAFI NO MU KIBAYA GIHUZA U RWANDA NA CONGO

Bayingana Eric
3 Min Read

Umuturage wo mu Karere ka Rubavu wari uragiye amatungo ye hakuno y’ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , mu murenge wa Busasamana, yishwe n’abantu bivugwa ko ari Abazalendo bari bavuye Congo ndetse batwara n’amatungo yari aragiye.

Amakuru Maris post yamenye nuko nyakwigendera yitwa Samvura Joseph wo mu murenge wa Busasamana, akagari ka Gisura, akarere ka Rubavu yishwe n’abantu bicyekwa ko ari Abazalendo. Ubu bwicanyi bwabaye mu masaha ya saa Kumi zishyira saa Kumi nimwe kuwa 26 Gicurasi 2024, mu kibaya gihuza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda aho nyakwigendera yari aragiye ihene ze .

Mu kiganiro Mayor w’Akarere ka Rubavu bwana Mulindwa Prosper yagiranye n’ikinyamakuru Umuseke, yemeje aya makuru y’urupfu rwa Samvura Joseph. Yagize ati:  “Ntakintu nta kimwe cyaba ku muturage wacu ngo dutinde kukimenya, bwana prosper mu gutangaza ibi yemeje ko batigeze bamenya abari inyuma y’ubu bugizi bwa nabi , ibitandukanye na bimwe mu byemezwa n’abaturiye kariya gace ubwicanyi bwabereyemo.

Umwe mu baturage bo mu kagari ka Rusura wabonye aya mahano; yatangaje ko abishe nyakwigendera bakiba n’ihene ze bicyekwa ko baba ari abazalendo.  Umusaza mu gushaka kwirwanaho yaratabaje bituma bamutera icyuma cyo ku mbunda mu mutwe arapfa ati; “Nari ndimo guhinga nawe ari kuragira ihene ngiye kumva numva aratabaje ngiye kureba nsanga abaturage babiri ba Wazalendo bari kwiruka n’ihene berekeza Congo.

Yakomeje agira ati; “Haza undi musore dushaka uriya musaza tumugeraho ari guhumeka umwuka wa nyuma ahirigita , kuko bari bamuteye ibyuma bibiri mu mutwe, turamuzamura bamujyana mu kigo nderabuzima cya Busasamana ari naho yaguye.”

Abiyita Wazalendo ni urubyiruko rwo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rumaze igihe mu ntambara n’abarwanyi ba M23, kuva bakongera kubura imirwano guhera mu Gushyingo kwa 2021 kugeza na nubu ,aho ibice byinshi bigize intara ya Kivu yaruguru bimaze kugwa mu maboko y’aba barwanyi bayobowe na Generali Sultan Makenga.

Ikibaya gihuza u Rwanda na Congo gikunze kwibasirwa n’abasirikare ba Leta ya Congo, aho akenshi bisanga barenze imbibi z’igihugu cyabo bitewe n’ubusinzi cyangwa se ubujura bw’amatungo.

 

 

 

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *